Amavubi U-20 yatangiye umwiherero yitegura CECAFA (Amafoto)

Ikipe y’igihugu “Amavubi” y’abatarengeje imyaka 20 yatangiye umwiherero yitegura CECAFA U-20 izabera muri Tanzania mu kwezi gutaha.
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 22 Nzeri 2024, ni bwo abakinnyi biganjemo abakina imbere mu gihugu batangiye umwiherero utegura iyi mikino.
Mu bakinnyi bahamagawe bari ku rutonde rw’agateganyo, barimo batatu bakina hanze y’u Rwanda ari bo Vicky Joseph Laurent Petry ukina muri Landvetter IS yo muri Suede, Musabyimana Thierry ukina muri ESM Gonfreville yo mu Bufaransa na Kabera Justin Christian ukina muri Acheville Christian Academy muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amavubi U-20 ari mu itsinda rya mbere ririmo ibihugu byo mu karere bisanzwe bimenyerewe mu mikino y’abato nka Kenya, Tanzania iri mu rugo ndetse na Sudani yari yakiriye irushanwa nk’iri muri 2022 u Rwanda rutitabiriye.
U Rwanda ruzatangira rukina na Sudani tariki ya 8 Ukwakira, rukurikizeho Kenya tariki ya 10 Ukwakira mbere yo guhura na Tanzania tariki 13 uko kwezi, rukazasoreza kuri Djibouti tariki 15 Ukwakira.
Amakipe abiri azaba aya mbere muri buri tsinda azahita abone itike ya ½ mu gihe amakipe azagera ku mukino wa nyuma ari yo azahagararira aka karere mu mikino y’Igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 20 kizakinwa mu 2025.
Abakinnyi bahamagawe
Abanyezamu:
HABINEZA Fils Francois
IRADUKUNDA Moria
RUHAMYANKIKO Yvan
Ba myugariro:
HIRWA Thierry
KAYIRANGA Fabrice
NIYITANGA Sharif
GATETE Jimmy
IRANZI Cedric
NSHUTI Sam
KANAMUGIRE Arsene
MASABO Samy
Abakina Hagati:
BYIRINGIRO Thierry
NIBISIGAYIZABIKORA Elysee
NIYONGABO Emmanuel
SIBOMANA Sultan Bobo
TABOU Tegra Crespo
IRADUKUNDA Pascal
MUHOZA Daniel
YANGIRIYENEZA Erirohe
TINYIMANA Elissa
UWINEZA Rene
Ba Rutahizamu:
KUBWAYO Emile Bodue
BAYINGANA Shimwa Yvan David
TWIZERIMANA
VICKY Joseph Laurent Petry
MUSABYIMANA Thierry
KABERA Justice Yannick
SINDI Jesus Paul


