U Rwanda rwatangiye gutegura abazakorana n’umuvuduko w’ikoranabuhanga rigezweho

Impuguke mu igenamigambi ziravuga ko u Rwanda rwo mu myaka itanu iri imbere ruzaba rugaragaramo impinduka zizanwa n’ikoransbuhanga rigezweho ririmo n’iry’ubwenge muntu buhangano (AI), ku buryo bizaba bisaba abantu bafite ubumenyi mu nzego zitandukanye z’imirimo.
U Rwanda ruri mu bihugu by’Afurika byatangiye gufata ingamba zihamye kugira ngo hatangire gutegurwa abantu bazaba bashobora gukorera muri iyo Si y’ikoranabuhanga rugezweho, isaba ubumenyi bwo kubyaza umusaruro AI.
Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO (CNRU), ibigo byose bifite aho bihuriye n’ikoranabuhanga mu Rwanda n’ibihugu bitandukanye by’Afurika, byahuriye hamwe bifata ingamba zo kongera imibare y’abiga ikoranabuhanga rigezweho, kunoza gahunda n’ingamba zihamye.
Ibi bikorwa byose bigamije gushyira imbaraga mu guharanira ko abana b’u Rwanda bajyana n’ikoranabuhanga rishibora kuzaba ryihariye 85% imirimo ikenewe ku isoko nk’uko bishimangirwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo Institute for the Future.
Ubwo Komite y’ikoranabuhanga na Tekinike muri CNRU yateraniraga mu Karere ka Musanze, bigiye hamwe kuri gahunda z’igenamigambi ry’imyaka itanu rikwiriye kwitabwa.
Mvunabandi Dominique, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Siyansi, Ikoranabuhanga no guhanga Udushya muri CNRU, yavuze ko bafashe ingamba nyuma yo kubona umuvuduko w’iterambere Isi iri kugenderaho.
Nk’uko abashakashatsi babigaragaje, iterambere ry’ikiranabuhanga mu myaka itanu nirikomeza ku Isi, imirimo 85% izaba ikorawa hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano.
Mvunabandi avuga ko uyu muvuduko ari imwe mu mpamvu CNRU yashyize imbaraga mu
gukorana n’ibigo bishyira mu bikorwa gahunda zose z’Igihugu zirebana n’ubumenyingiro n’ikoranabuhanga.
Ni imushinga ugamije gutegura gahunda irambye ifasha gukwirakwiza ikoranabuhanga mu bigo by’ubumemyingiro n’imyuga, mu byiciro bya kaminuza n’amashuri ya TVET.
Mvunabandi avuga ko muri gahunda y’imyaka itanu bari gutegura, bibanda ku ikoranabuhanga ribungabunga ibidukikije n’ubumemyi buhangano.
Agira ati: “Dufatanyije n’inzego zose zifite aho zihurira n’ikoranabuhanga n’ubumenyi ngiro turi gutegura gahunda y’imyaka itanu. Icyo twifuza ni uko abana b’u Rwanda bitegura guhangana n’umurimo w’ahazaza uzaba ushingiye ahanini ku ikoranabuhanga cyane iribungabunga ibidukikije ndetse n’irijyanye n’ubumenyi buhangano.”
Semivumbi Paul, umwarimu wo muri Kaminuza y’Ubumenyingiro ya Kigali akaba n’umwe mu bagize Ikipe y’Igihugu y’Ikoranabuhanga n’Ubumenyingiro, ni umwe bagize amahirwe yo guhugurwa ku ikoranabuhanga rijyanye n’igihe.
Yagarutse ku bikomeje kwibandwaho mu kuzamura ikoranabuhanga rijyanye n’igihe, avuga ko icyo iri genamigambi rigamije harimo guhuza amashuri y’ikoranabuhanga n’ubumenyingiro (TVET) zo mu Rwanda n’ikoranabuhanga rigezweho.
Nko gushaka uburyo abarimu n’abanyeshuri bakoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Semivumbi avuga ko ibyo bari kwitaho harimo guhindura imfashanyigisho zikava mu bitabo cyangwa mu nyandiko zikajya mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho, amashusho yigisha, ibigezweho bijyanye n’ikoranabuhanga (simulations, Virtual Reality technology nibindi).
Muri iri genamigambi hari kurebwa uburyo hashyirwaho ikoranabuhanga rigezweho ryakwifashishwa na buri wese ndetse n’abafite ubumuga (e-learning) kunoza gahunda zihuriweho n’amashuri yose y’ubumenyimgiro (TVET).
Ibyo bizafasha umunyeshuri kwigira kuri murandasi, akabazwa, ndetse akabona n’impamyabumenyi, ngo ubu buryo buzajya bwerekana amakuru yose (data), iyasesengure ndetse igire n’uburyo bwo gutanga raporo.
Semivumbi avuga ko harimo kureba uburyo ibikoresho bizifashishwa bigera kuri bose harimo mudasobwa, interineti ndetse n’ibindi bikorwa remezo by’ikoranabuhanga rigezweho nka smart classrooms, e-ibraries, softwares ndetse na AI tools.
Avuga ko muri iri genamigambi bari gutegura kandi hazarebwa uko hahuzwa ibigo by’ikoranabuhanga bitandukanye byigisha (EdTech companies) na TVETs.
Abana bo mu byaro barasabirwa kwitabwaho
Kanyabutembo Vanessa, ukora muri AGAVE LTD kimwe mu bigo by’ikoranabuhanga byo mu Rwanda, avuga ko nubwo igihugu n’isi biri kwihuta mu iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga hakiri imbogamizi mu byaro, haba mu kugezayo ibikorwaremezo no kuzamura imyumvire mu bana no mu babyeyi.
Avuga ko igikwiye gushyirwamo imbaraga ari ugushishikariza ababyeyi kumva ko ejo hazaza ari ah’urubyiruko, aho bizajya bigora abatarize ikoranabuhanga n’ubimenyi ngiro kubona imirimo.
Agira ati: “Turasabwa ko amashuri yo mu byaro yahabwa ibikoresho kuko abanyeshuri bahari ni abahanga ariko ntabwo boroherwa no kubona ibikoresho ingero natanga dufite kaminuza n’ibigo byigisha ikoranabuhanga n’ubumenyingiro bifite ibikoresho byinshi ariko ubona ababigana ari bake.”
Kanyabutembo yemeza ko we yize ababyeyi be batumva neza ibyo yiga bifuza ko yiga ibindi.
Agira ati: “Nkanjye nize TVET ababyeyi bumvaga nakwiga ubuvuzi, ibinyabuzima cyangwa ubutabire, twe bumvaga ko ntacyo tuzimarira ariko icyerekezo cy’ahazaza twamaze kubona ko gishingiye kubyo twize. Imirimo ikomeje guhangwa iradukeneye ndakebura buri wese guharanira kuzaba agezweho.”
Dr Esdras Nshimyumuremyi, Umuyobozi wungirije wa RP MUSANZE COLLEGE, yemeza ko imirimo myinshi ikomeje kuva ku isoko aho bafashe ingamba zo gufasha abanyeshuri kugira ngo babashe guhagarara neza mu mirimo igenda ivuka bitewe n’ikoranabuhanga.
Agira ati: “Turi gufasha abanyeshuri kujyana n’ikoranabuhanga dukoresheje ibikoresho bigezweho ndetse no kubashakira aho bajya kuvoma ubumenyi mu bihugu byateye imbere.”
Kuri ubu yavuze ko hari abanyeshuri bagera kuri 30 bohereje kwiga mu Bushinwa, kugira ngi bazasane ubumenyi basangiza abo basizsnmu Rwanda.
Mutijima Usher Emmanuel, Umuyobozi w’agashami gashinzwe guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Tekiniki n’Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), yemeza ko mu myaka ine bazahugura mu gihe gito abagera ku bihumbi 70 mu bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho.
Ati: “Ubundi abanyeshuri bamaraga imyaka itatu ku ishuri ariko muri gahunda y’amahugurwa y’igihe gito, turafata abantu benshi bakuze, abafite ubumenyi bakigishwa, abandi ndetse bakaba bahita babaha imirimo.”
Guverinoma y’u Rwabda yihaye intego yo guharanira ko mu mashuri yisumbuye, abagera kuri 60% bose baba biga ikoranabuhanga n’ubumenyingiro.







