Basketball: APR y’Abagore yitegura Imikino ya Playoffs yongeyemo abakinnyi barimo Ineza Sifa

APR WBBC ikomeje kwitegura Imikino ya Kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball, yongeyemo Ineza Sifa usazwe ari umukinyi w’ikipe y’igihugu ya Basketball.
Sifa yari aherutse kwerekeza muri Stephen F. Austin Ladyjacks Basketball yo muri Shampiyona ihuza kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (NCAA Division I) avuye Middle Tennessee Blue Raiders muri Nyakanga uyu mwaka.
APR FC kandi yongeyemo Feza Ebengo wanyuze mu makipe atandukanye mu Rwanda arimo REG WBBC ndetse n’Umunyamerika Tylar Bennett Monet wakiniraga ES Gimont yo mu Bufaransa.
Abandi baje biyongera ku Munyamali Kamba Yoro Diakite wahembwe nk’umukinnyi watsinze amanota menshi angana na 139 mu mikino ya ‘FIBA Africa Women Basketball League’ yabereye i Kigali mu Ugushyingo 2023.
Iyi mikino ya Kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball iteganyijwe gutangira ku wa 25 Nzeri 2024.
Mu mikino ya Kamarampaka ihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona, APR WBBC yabaye iya kabiri izahura na Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza ya gatatu, mu gihe REG WBBC ya mbere izakina na Kepler WBBC ya kane.
Umwaka ushize wa 2023, APR WBBC ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona mu bagore.

