Musanze: Urubyiruko rwishyize hamwe rwakusanyije miliyoni 15 ziburirwa irengero

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 18, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Urubyiruko rwibumbiye muri kompanyi yitwa MTC, ikorera mu Karere ka Musanze, aho icuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje birimo telefone na mudasobwa bavuga ko batazi aho umutungo wabo usaga miliyoni 15 uri.

Iyo kompanyi igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 86, bavuga ko uwitwa Bizimana Jean Claude yafashe igice kimwe cy’abanyamuryango acyumvisha ko hari bamwe mu banyamuryango bakwiye kwirukanwa ku nyungu ze bwite nk’uko Rwemarika Djuma abivuga.

Yagize ati: “Twashinze kampani tugamije kwiteza imbere ariko mu myaka igera muri 5 twizigamira amafaranga ndetse dutanga n’imisanzu, aho umunyamuryango yasabwaga umugabane shingiro w’ibihumbi 20, ndetse hari n’abagiye batanga agera ku bihumbi 500, ibi byose byatangiye acamo koperative ibice bibiri bamwe barahezwa abandi batanze imigabane yabo bajemo nyuma nabwo baciwe amafaranga menshi barahezwa bituma badakora kuko nta seta bagiraga, twifuza ko inzego bireba zadufasha gukemura iki kibazo, kuko n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze burakizi”.

Undi munyamuryango witwa Ntakirutimana Enock avuga ko kampani yabo irimo amakimbirane kimwe no kwikubira umutungo biterwa na Bizimana Jean Claude ari nawe Perezida wa MTC

Ntakirutimana Enock asanga hakwiye igenzuramutungo muri MTC

Yagize ati: “Kompanyi yacu yatangiye ikora neza ariko Umuyobozi wayo Bizimana Jean Claude, yarayifashe ayigira akarima ke, kuko ntiwavuga, iyo ushatse kuvuga urahohoterwa, akakwirukana, ibyo ntacyo bitwaye yenda aramutse akwirukanye akaguha imigabane yawe nta kibazo, ariko ntabwo wayibona kuko asaga miliyoni 15 twizigamiye ntituzi irengero, dusaba ko ukuri kujya ahagaragara uyu Perezida Bizimana akaryozwa umutungo wa Kampani yacu, kuko ibi bintu biratudindiza mu iterambere ryacu.”

Bizimana Jean Claude ari nawe uvugwa ko yaciyemo abanyamuryango ibice bibiri akaba ari na we Perezida wa Kompanyi MTC, avuga ko abavuga ibyo bintu ari ababeshyi kandi ko nta macakubiri avugwamo yemwe n’ayo mafaranha bavuga ko yarigishijwe ari ibihuha.

Yagize ati: “Abavuga ko hari amafaranga yanyerejwe barabeshya kuko ikibazo kigeze kuvuka ni icy’amafaranga angana na miliyoni ebyiri n’igice nari nakuye kuri konti ariko kubera ko nagize ikibazo cy’uburwayi nkayakoresha nta yandi navuga ko yaburiwe irengero kandi ayo nayo naje kuyasubiza.

Ku bijyanye n’abavuga ko batazi irengero ry’amafaranga asaga miliyoni 15, yagize ati: “Niba rero hari n’andi bavuga ko batazi irengero ryayo numva bavuga ko agera kuri miliyoni 15 ibyo bizakurikiranwa n’inzego zibishinzwe kugira ngo hakorwe igenzuramutungo, abo bose kandi bavuga ko bakorewe ihohoterwa ni bamwe mu bashaka gusenya kampani, imiryango irakinguye kandi hari ibiganiro birimo gukorwa kugira ngo iki kibazo gihabwe umurongo”.

 Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien avuga ko iki kibazo ari bwo acyumvise ariko ko agiye kugikurikirana, nyamara abanyamuryango bavuga ko bamwiyambaje inshuro nyinshi kuko banditse ibaruwa Akarere, bamenyesha Polisi ishami rya Musanze no kugeza ku Ntara y’Amajyaruguru.

Yagize ati: “Ntabwo njye nari nzi amakimbirane ari muri iyo kampani, ariko noneho ubu ngiye kubikurikirana iki kibazo gihabwe umurongo, kuko nta muntu n’umwe wemerewe kwikubira umutungo w’abanyamuryango.”

Rwemarika Djuma avuyga ko ababazwa n’umutungo wa MTC abanyamuryango batazi iherezo ryawo
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 18, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
jantigideon says:
Nzeri 19, 2024 at 9:37 am

Ibyo nukubeshyera ubuyobozi buriho nokubuharibika kuko iyi campani ntabwo yigeze nizo Miliyoni bayishinja.
Njye natangiranye nayo ahubwo abo nabashakako ubuyobozi buriho buhinduka kuko batubahiriza ibisambwa nubuyobozi.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE