Zambia yaje kwigira ku kurwanya akarengane na ruswa mu Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 18, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Intumwa za Zambia ziri mu ruzinduko rw’akazi i Kigali rugamije ku kwigira ku byo u Rwanda rumaze kugeraho mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa binyuze mu gushyiraho ingamba, amategeko na Politiki bihamye.

Kuri uyu wa Gatatu iryo tsinda ryaturutse mu Kigo cya Zambia gishinzwe gutera inkunga imishinga y’imihanda ndetse n’abo mu Kigo gishinzwe Ubwikorezi n’Umutekano wo mu Muhanda, basuye Icyicaro cy’Urwego rw’Umuvunyi.

Bakiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho w’Urwego rw’Umuvunyi Munezero Clarisse, basobanurirwa gahunda imikorere y’urwo rwego n’umusanzu rutanga mu kurwanya akarengane na ruswa mu Gihugu.  

Urwego rw’Umuvunyi rwasobanuriye iri tsinda imikorere yarwo irimo gahunda zo kurwanya akarengane na ruswa ndetse n’imenyekanishamutungo.

Bagaragarijwe ko Guverinoma y’u Rwanda ishyira imbaraga zitadohoka mu rugamba rwo guhashya ruswa, nk’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabishimangiye mu kwezi k’Ukuboza 2022, ubwo yitabiraga Itangwa ry’Ibihembo byo kurwanya Ruswa i Doha muri Qatar.

Icyo gihe yagize ati: “Uru rugamba rwo kurwanya ruswa, ni urugamba rw’iteka ryose, kandi rusaba imbaraga zidacogora.”

Ubwo yari i Abuja muri Nigeria mu kwizihiza Umunsi wahariwe Demokarasi aho yitabiriye Inama yiga ku Kurwanya ruswa mu mwaka wa 2019, Perezida Kagame nanone yagize ati: “Aho ruswa yahindutse ihame, uburyo bwo kubaho, biterwa n’abayobozi bashatse ko biguma uko, bagatuma byemerwa.”

Eng. Charles Kandeke ukuriye Ikigo cya National Road Fund Agency, yashimye imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi avuga ko bishimiye kugera mu Rwanda basanzwe bazi ko rwashyize imbere kurwanya akarengane na ruswa, n’uburyo igikorwa cy’imenyekanishamutungo gikorwa.

Ati: “Ubundi iwacu muri Zambia ntabwo dukora imenyekanishamutungo nkuko nabonye hano bigenda. Iwacu imenyekanishamutungo rikorwa imbere mu kigo gusa, ariko byanejeje cyane kubona hano n’Abayobozi Bakuru bamenyekanisha umutungo wabo n’inkomoko yawo.

Muri Zambia naho biteganyijwe ko mu mwaka utaha itegeko rizaba ryemejwe ku buryo igikorwa cy’Imenyekanishamutungo gikorwa ku rwego rw’Igihugu aho gukorwa ku rwego rw’Ikigo gusa, murumva ko rero uru rugendoshuri ari ingirakamaro kuri twe.”

Itsinda ryaturutse muri Zambia ryaboneyeho gushima intambwe u Rwanda rumaze gutera n’ubushake bwa Politiki bw’abayobozi bakuru b’u Rwanda mu guhangana n’icyago cy’akarengane na ruswa.

Umunyamabanga Uhoraho mu Urwego rw’Umuvunyi Munezero Clarisse, yashimye iri tsinda kuba ryaratekereje gusura u Rwanda, by’umwihariko rigasura Urwego rw’Umuvunyi, ashima iyo mikoranire myiza ko izakomeza kwaguka kurushaho.

Ati: “Turashima kuba mutekereza kugenderera u Rwanda mukamenya ibyo rukora, mukamenya n’imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi, natwe nk’Urwego hari ibyo twigiye mu mikorere y’inzego mu gihugu cya Zambia. Nkuko mwabibonye mu biganiro byatambutse, dushyize imbere gukorera umuturage, ibyo rero ntibyagerwaho ahari akarengane cyangwa ruswa. Ni na yo mpamvu nk’u Rwanda dufite intego ko mu mwaka wa 2050 u Rwanda ruzaba ruri ku mwanya wa mbere mu kurwanya ruswa.”

Nk’uko bigaragara muri raporo y’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa (Transparency International) ya 2023, u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba mu kurwanya ruswa, urwa kane muri Afurika ndetse n’urwa 40 ku Isi yose.  

Umunyamabanga Uhoraho w’Urwego rw’Umuvunyi Munezero Clarisse
Eng. Charles Kandeke ukuriye Ikigo cya National Road Fund Agency
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 18, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE