Mu Rwanda, abagaragayeho Mpox bose barakize

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 15, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyemeje ko abarwayi bari bagaragaye mu Rwanda, barwaye icyorezo cy’ubushita bw’inkende (Mpox) bose bakize.

Ubuyobozo bw’icyo kigo bwabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Nzeri 2024, mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru kinyura ku Isango Star TV.

Umuyobozi muri RBC ushinzwe isakazabutumwa, Niyingabira Mahoro Julien, yavuze ko abarwayi uko ari bane, bose bamaze gukira basezererwa mu bitaro.

Yagize ati: “Abantu bose barakize hari hasigaye umwe na we yaravuwe turamusezera arataha.”

Yongeho ati: “Ibi rero byaturutse ku kuba baraje hakiri kare baravurwa. N’undi wese wakeka ikimenyetso, akwiye  guhita yihutira kujya kwa muganga, aho ni ho bazamumara ubwoba, ngo ibyo waketse ntabwo ari Mpox”.

Niyingabira yanenze bamwe mu bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga batanga amakuru atari ukuri kuri iyo ndwara ya Mpox, abasaba kubireka ahubwo bakaza RBC ikabaha amakuru y’ukuri akaba ari yo batangaza kandi bikaba ari umusanzu ukomeye mu kwirinda icyo cyorezo.

Abo barwayi bari babonetse mu Rwanda barwayi, RBC ivuga ko mu barwayi bane, bari bagaragayeho Mpox, bayikuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo undi umwe ayikura mu Burundi.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko kandi ikomeje ingamba zikomeye zo guhanga n’icyo cyorezo by’umwihariko ku mipaka y’ibihugu bihana imbibizi n’u Rwanda.

Ku Bitaro Bikuru bya Gihundwe mu Karere ka Rusizi, n’ibya Rubavu mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, hashyizweho Laboratwari zishobora gupima umuntu wese uketsweho icyo cyorezo.

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko ibimenyetso bya Mpox bigaragara mu minsi itatu n’ibyumweru bitatu (iminsi 21) ku muntu wayanduye.

RBC ishimangira ko umuntu utaragaragaza ibimenyetso bya Mpox, ibyago bye byo kanduza biba biri hasi cyane.

RBC kandi  ikomeje gukangurira abantu kwirinda icyo cyorezo birinda gusuhuzanya bahana ibiganza kandi bakihatira gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune,  ndetse bakirinda imibonano mpuzabitsina yaba ikingiye cyangwa idakingiye, mu kwirinda Mpox.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda itangaza ko Mpox yari isanzweho kuva mu 1970, ariko ikagenda yihinduranya, inzebere mu buvuzi zivuga ko muri iki gihe Isi yugarijwe n’ibyorezo bityo n’abantu bakomeza kwitegura kugira ngo icyadutse bakirwanye.

U Rwanda ruzatangira gukingira Mpox mu kwezi k’Ukwakira 2024, icyakora Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko gukingira ari bumwe mu buryo bwo kugikumira bityo buri wese yakomeza kukirwanya.

Iyo ndwara yandurira mu bakozanyaho imibiri cyane cyane mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ku kigero cya 80%, kuko akenshi iterwa no gukoranaho kw’abantu igihe kirekire.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 15, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE