Myanmar: Inkubi y’umuyaga,inkangu n’imyuzure bisize 74 bapfuye

Kuri iki cyumweru ibitangazamakuru bya leta ya Myanmar byatangaje ko abantu 74 bapfuye abandi benshi baburirwa irengero nyuma y’inkangu n’imyuzure byatewe n’inkubi y’umuyaga yiswe ‘yagi’.
Umwuzure hirya no hino mu gihugu wibasiye Imidugudu n’Uturere birenga 450 kandi ibikorwa byo gushakisha no kureba niba hari abatabarwa biracyakomeje kugira ngo hamenyekane abantu 89 baburiwe irengero.
Amazu agera ku 65.000 yarasenyutse n’amashusho yagaragaye yerekanye amazu n’amamodoka byarohamye mu Mujyi wa Taungoo.
Inkubi y’umuyaga ya Yagi, yibasiye ibihugu byo ku mugabane w’Aziya muri uyu mwaka ndetse no muri Vietnam, umubare w’abapfuye bazize inkangu zatewe niyi nkubi warazamutse ugera kuri 226, nkuko Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) biherutse kubitangaza.
Muri Thailand kandi mu cyumweru gishize abantu 9 barapfuye bazize Yagi mu gihe 33 ari bo babarurwa ko bapfuye mu gihugu hose kuva muri Kanama uyu mwaka.
Abahanga mu bya siyansi baburiye kuva kera ko inkubi y’umuyaga iri kwiyongera cyane kandi iri guteza imfu.