APR FC yanganyije na Pyramids FC muri CAF Champions League

APR FC ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League yanganyije na Pyramids FC yo Misiri igitego 1-1 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu guhatanira itike yo gukina amatsinda y’irushanwa Nyafurika.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024, kuri Stade Amahoro yari yuzuye abafana.
APR ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, yasezereye Azam FC yo muri Tanzania mu ijonjora rya mbere mu gihe Pyramids FC yasezereye JKU yo muri Zanzibar.
Umukino watangiye utuje ku mpande zombi umupira ukinirwa hagati mu kibuga.
Ku munota wa 10, Pyramids yabonye uburyo bwiza bwo gutsinda igitego ku mupira Fiston Kalala Mayele yambuye Dauda Yussif Seidu hagati mu kibuga cya APR FC, ateye ishoti rikomeye rijya ku ruhande.
Ku munota wa 15, Pyramids yahushije igitego cyabazwe ku mupira wafashwe na Pavelh Ndzila, uhita usanga Mayele wananiwe kuwurenza uyu munyezamu wa APR FC mbere y’uko uva hafi y’izamu.
Ku munota wa 21, Ruboneka Jean Bosco yahawe umupira ari muri metero nka 25, ateye ishoti rikomeye rikuwemo n’Umunyezamu Ahmed Naser Elshenawi, umupira usubira mu kibuga hagati.
APR FC yakingaga neza muri iyo minota yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ku mupira Kapiteni Niyomugabo Claude yakinanye neza na Dauda Yussif awuteye ishoti rikomeye, rifata inshundura ntoya ahagana hejuru y’izamu. Pyramids yakomeje gukina imipira miremire yihuta ariko ba myugariro ba APR FC bakomeje guhagara neza mu bwugarizi.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa
Mu gace ka kabiri, ikipe y’ingabo yatangiranye imbaraga isatira cyane izamu rya Pyramids FC
Ku munota wa 51, APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe n’umukinnyi wa Pyramids FC, Mohamed Chibi, ku mupira wahinduwe na Lamine Bah mu izamu.
Nyuma yo gutsindwa igitego Pyramids yatangiye gusatira binyuze ku mashoti yageragezaga ariko atandukanye akajya hanze.
Ku munota wa 62, APR FC yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira Mugisha Gilbert yacomekewe yinjiye mu rubuga rw’amahina, ateye ishoti rikomeye rijya hejuru y’izamu rya Pyramids FC.
Ku munota wa 63, umutoza wa APR FC Darko Novic yakoze impinduka Taddeo Lwanga asimburwa na Aliou Souane.
Ku munota wa 81, Pyramids yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Fiston Kalala Mayele atsindishije umutwe, ku mupira uvuye muri koruneri.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza.
APR FC irasabwa kuzatsindira cyangwa ikanganyiriza ibirenze igitego 1-1 mu Misiri kugira ngo ibashe gukomeza mu matsinda y’iri rushanwa Nyafurika.
Kunganya ubusa ku busa ntacyo byafasha APR FC kuko igitego Pyramids FC yabonye i Kigali, kibarwa nka bibiri.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 21 Nzeri 2024 mu Misiri
Abakinnyi 11 babajemo ku mpande zombi
APR FC
Pavelh Ndzila, Niyomugabo Claude, Taddeo Lwanga, Mamadou Sy, Mugisha Gilbert, Niyigena Clement, Mahamadou Lamine Bah, Byiringiro Gilbert, Yussif Dauda Seidu, Ruboneka Jean Bosco na Nshimiyimana Yunussu
PYRAMIDS FC
Ahmed Elshenawi, Mahmoud Marei, Ahmed Saad, Ibrahim Toure, Fiston Kalala Mayele, Ramadan Sobhi, Mostafa Fathi, Mostafa Ahmed, Mohamed Chibi, Sharaf Eldin, Karim Hafez.


