Nyina w’umuraperi GraveDigga Quez aramushinja kwica mubyara we

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 14, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Umuraperi w’umunyamerika GraveDigga Quez arashinjwa n’umubyeyi we (Nyina) kuba yarishe mubyara we kandi ko atari ibintu byarangira gutyo gusa.

Mu mashusho yagaragaye kuri Tik Tok uyu mubyeyi wa GraveDigga Quez avugana n’umuhungu we, byagaragaye amushinja kugira uruhare mu rupfu rwa mubyara we witabye Imana ubwo bafataga amashusho y’indirimbo y’uyu muraperi, anamusaba kwemera agahanwa.

Yagize ati: “Wishe mubyara wawe, ese ukeka ko ari ikintu cyarangira gutyo gusa? Ni yo mpamvu ubuzima bwawe bumeze gutyo. Natanga buri kimwe ndabizi neza ko kugeza ubu utajya hanze ngo utembere uko ushaka ahubwo n’uguhora wihishahisha, noneho uzabigerageze bagukorere nk’ibyo wamukoreye.”

Yungamo ati: “Ndabivuga ugaseka, nyamara njye ndabona nta gisekeje kirimo, ahubwo ni yo mpamvu mu muryango wanjye wacitsemo ibice, ariko njye mbona wari ukwiye kwemera icyaha ugasaba imbabazi ugahanwa, warangiza igihano ugasubira mu buzima bwawe bwiza.”

Nubwo ariko umubyeyi wa Quez amushinja kugira uruhare mu rupfu rwa mubyara we, uyu muraperi we abyamaganira kure, ahubwo akazana amashusho agaragaza uko mubyara we yapfuye ubwo hafatwaga amashusho y’indirimbo ye, kuko yararabye bagerageza kumuha ubutabazi bw’ibanze ariko birangira apfuye.

Ku rundi ruhande ariko ishami rya Polisi rya Louisiana ntiriragira icyo rivuga kuri ibyo birego, kuko iperereza rigikomeje.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 14, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE