Sobanukirwa iby’ingenzi mu gutegura neza igihembwe cy’ihinga

Ibikenerwa ngo imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga igende neza harimo guteganyiriza igihembwe gitaha hagenwa amafaranga azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye harimo gutegura ubutaka, kwiyandikisha muri Smart Nkunganire kuzageza ku isarura n’ihunika ndetse no gushyira ibihingwa n’amatungo mu bwishingizi.
Gutegura igihembwe cy’ihinga bitangira abahinzi bagisarura
Mukayiranga Agnes ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) avuga ko gutegura neza igihembwe cy’ihinga bitangira umuhinzi agisararura kuko aba agomba guteganyiriza igihembwe gitaha.
Yagize ati: “Gutegura igihembwe ni ugutangirana n’isarura umuhinzi abika amafaranga azagura imbuto n’ifumbire azakoresha byo kuzifashisha mu gihembwe. Mu kwezi kwa 7 ni abahinzi batangira kubika amafaranga, asarura, agurisha umusaruro ariko amafaranga ntibayamare, ntibibagirwe guteganyiriza imbuto n’inyongeramusaruro, akemura utubazo two mu muryango ariko anateganyiriza igihembwe.
Yakomeje asobanura ko imyiteguro y’ubutaka igeze hafi kuri 83%. Gutegura igihembwe kandi yavuze ko binajyana no gutegura ubutaka.
Ati: “Gutegura igihembwe cy’ihinga bitangirana n’isarura umuhinzi agurisha umusaruro akemura ibibazo bye, ariko anazigamira ifumbire n’imbuto. Gutegura ubutaka harimo gusekera, ku buryo iyo imvura iguye bimworohera.”
Kwiyandikisha hakiri kare muri Smart Nkunganire

Ku bijyanye no kwiyandikisha ngo umuhizi azabone inyongeramusaruro, Mukayiranga Agnes ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi muri RAB, yavuze ko abahinzi bitabiriye, ndetse mu kwa munani abahinzi batangira kwiyandikisha muri Smart Nkunganire.
Ati: “Ikindi ni ugutangira kwiyandikisha muri Smart Nkunganire akurikije ubuso bw’umurima, imbuto, ifumbire azakoresha binafasha umucuruzi w’inyongeramusariro akamenya ingano y’ibyo agomba kurangura.”
Yongeyeho ati: “Urebye nta kibazo babirimo gusa akenshi basa n’abacitse intege bitewe n’ikirere, ariko si byo tubahwiturira kuko imvura iratungurana. Hari n’abatera imbuto igategerereza mu butaka, undi agatera imvura iguye.”
Ku bibazo bitandukanye abahinzi bajya bagaragaza bijyanye n’imbuto ibageraho itinze, Mukayiranga avuga ko byashakiwe igisubizo cyane ko imb uto zisigaye zituburirwa mu Rwanda, ahubwo akenshi bamwe mu bahinzi batinda kwiyandikisha.
Ati: “Gutinda akenshi biterwa na wa muhinzi wiyandikisha atinze imvura iguye, ibyo bigatuma wa mucuruzi nawe ajya kuyishaka ashingiye ku busabe. Abahinzi bakangurirwa kwiyandikisha hakiri kare kugira ngo umucuruzi nawe abirangure hakiri kare.”
Gushyira ibihingwa mu bwishingizi
Mukayiranga Agnes ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), asobanura ko abahinzi- borozi bashyiriweho gahunda ya Leta y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo Tekana urishingiwe- mworozi.
Yakomeje asobanura ko nyuma yo kumvikana hagati y’umuhinzi n’ikigo cy’ubwishingizi ku buryo bw’imikoranire n’ikiguzi cy’ubwishingizi, umuhinzi yishyura 60 % y’ikiguzi cy’ubwishingizi, agahabwa amasezerano agaragaza ko yafashe ubwishingizi, 40 % akayishyurwa na Leta.
Mukayiranga kandi yagarutse ku nyungu bifitoiye abahinzi- borozi.
Ati: “Ubwishingizi bugoboka abahinzi hishyurwa ibihombo bahura nabyo bitateganyijwe. Bufasha abahinzi kubona inguzanyo mu bigo by’imari zibafasha gushora mu buhinzi bwabo no guhinga kinyamwuga kandi butanga umutekano w’ishoramari rikorwa mu buhinzi.”
Muri rusange abahinzi bagirwa inama yo gutegura imirima hakiri kare, gushyira ibihingwa mu bwishingizi no gukoresha neza inyongeramusaruro ndetse ahari ubutaka busharira bakibuka gukoresha ishwagara.
