Mirembe yagizwe Umuyobozi wungurije muri Perezidansi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagize Madamu Mirembe Alphonsine Umuyobozi Wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika.
Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri 2024, mu Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minitiri w’Intebe.
Mu zindi nshingano yakoze, Mirembe yabaye umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, yanabaye n’ Umunyamabanga Uhoraho muri Perezidansi ya Republika.
