Urubyiruko rukora ubuhinzi n’Ubworozi rugiye gufashwa kwiyungura ubumenyi

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 13, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RYAF) ryasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Umushinga Hinga Wunguke, agamije guteza imbere urubyiruko rw’u Rwanda rukora ubuhinzi n’Ubworozi.

Ni amasezerano azamara imyaka itatu yasinyiwe i Kigali, kuri uyu wa 13 Nzeri 2024, agamije guteza imbere urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi, mu rwego rwo kwihaza mu biribwa, kongera umusaruro, no kongera inkunga ishyirwa mu buhinzi n’ubworozi hagamijwe kubabonera amasoko no kubona ibihingwa byiza kandi bikungahaye ku ntungamubiri.

Umuyobozi Mukuru wa RYAF, Sakina Usengimana yasobanuye ko ayo amasezerano agiye gufasha urubyiruko mu kwiyungura ubumenyi mu guteza imbere imishinga yabo y’ubuhinzi n’ubworozi no kubaha inkunga y’amafaranga.

Yagize ati: “Ikintu cya mbere azafasha kuzamura ni ubumenyi bw’urubyiruko kuko hari amahugurwa azatangwa, kugira ngo urubyiruko ruri muri RYAF rukora ubuhinzi n’ubworozi rubashe kubikora kinyamwuga.”

 RYAF ivuga ko mu byo yasezeranye na Hinga Wunguke harimo no kuyigezaho, imishinga yateza imbere urubyiruko igahabwa amafaranga yo kuyishyira mu bikorwa, ndetse no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Aya masezerano agaragaza ko abazafashwa by’umwihariko ari abagore, urubyiruko n’abantu bafite ubumuga nk’imwe mu ntego y’Umushinga Hinga Wunguke yo guteza imbere abanyantege nke.

Mu gushyira mu bikorwa ayo masezerano kandi hazibandwa ku guteza imbere ibyo byiciro byagaragajwe by’abaturage mu bice byo mu cyaro, aho abayobozi mu Turere dutandukanye bazashishikarizwa kuborohereza gukora ubuhinzi, no kuba babaha bumwe mu butaka bwa Leta bakabubyaza umusaruro hagamijwe kwihaza mu biribwa no kubona ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri.

Umuyobozi Mukuru wa Hinga Wunguke mu Rwanda, Daniel Gies, yagize ati: “Twishimiye ubufatanye na RYAF, bugamije guhangana n’imbogamizi zugarije urubyiruko rukora ubuhinzi. Binyuze muri ubu bufatanye, dufite intego yo gushyira amahirwe y’ishoramari mu rubyiruko, by’umwihariko abagore, n’abantu bafite ubumuga, byose bigamije kubakira ubushozi ababyiruka ari bo bayobozi b’ejo b’u Rwanda mu rwego rwo kwihaza mu biribwa.”

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 13, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE