Perezida Kagame yijeje Minisitiri Nsengimana ubufatanye mu guteza imbere uburezi

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 13, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Perezida wa Repulika y’u Rwanda, Paul Kagame yijeje Minisitiri mushya w’Uburezi Nsengimana Joseph, ubufatanye mu guteza imbere uburezi bw’u Rwanda.

Ibyo Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri 2024, ubwo yakiraga indahiro y’uwo Minisitiri uherutse gushyirwa mu nshingano.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko uburezi ari ingenzi mu guteza imbere ikoranabuhanga n’ibindi biteza imbere abaturage b’u Rwanda n’Isi muri rusange.

Ati: “Uburezi buri mu bintu by’ibanze dushyira imbere […] ibivamo birafasha, ni ibintu tuvoma mu Rwanda kandi tuvoma no hanze. Hari ibijyanye n’u Rwanda no kumenya Isi n’abandi bayituye.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko uburezi butungana iyo abantu bateguwe neza mu gukora ibigana ku iterambere.

Avuga ko uburezi bw’u Rwanda bumaze gutera intambwe ariko butaragera ahashimishije.

Ati: “Inshingano Nsengimana amaze kurahirira ndagira mumenyeshe ko atari inshingano imureba wenyine, n’abandi mu nzego zitandukanye tugomba gufatanya kugira ngo uburezi bwacu buvomwaho byinshi bukomeze gutera imbere.”

Umukuru w’Igihugu yabwiye Minisitiri Mushya w’Uburezi, Nsengimana ko afite inshingano zikomeye kandi amwizeza ubufatanye mu guteza imbere urubyiruko, n’abaturage muri rusange kandi bishoboka.

Ati: “Turakwifuriza akazi keza muri izo nshingano”

Yasabye abandi bayobozi bitabiriye iryo rahara ko bakomeza kubahiriza inshingano na bo bagiye barahirira.

Minisitiri Mushya w’Uburezi Nsengimana Joseph yashyizwe kuri uwo mwanya ku wa Gatatu tariki ya 11 Nzeri 2024, asimbuye Gaspard Twagirayezu wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Isanzure.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 13, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE