Umuhanzi Labaeka yeguye ku mwanya w’umunyamabanga wa Guverineri

Ibraheem Labaeka, umuhanzi uzwi cyane mu ndirimbo zitwa Taalabu zikunze gukoreshwa na sosiyete ziganjemo iz’Abayisilamu, yeguye ku mirimo ye yo kuba umunyamabanga wa Guverineri w’intara ya Kwara, AbdulRahman AbdulRazaq.
Mu ibaruwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze tariki ya 12 Nzeri 2024, Labaeka yatangaje ko yeguye, avuga ko atishimiye guhora yakira umushahara ntacyo yakoze.
Yagize ati: “Intego yanjye iba ari ukugira umumaro nkanatanga umusaruro uhagije mu byo nkora byose none ikimbabaza ni uko uyu mwanya utajyanye n’amahame yanjye.”
Yongeraho ati: “Nemera uyu mwanya nari nzi ko ari umuhamagaro wanjye kuko umwanya mwiza wo guhaza ibyifuzo by’abaturage no gushyira mu bikorwa ibyo bari banyitezeho none si ko byagenze, ikindi numvaga ari amahirwe kuri njye yo kumenyekanisha umuziki wanjye, none ari umuziki sinawukoze kandi naha nta kazi mpakora sinakomeza kujya mpambwa amafaranga ntacyo nakoze.”
Ibraheem Labaeka ni umuhanzi wo muri leta ya Kwara iherereye mu burengerazuba bwa Nigeria akaba akora injyana ya Taalab ikunzwe gukoreshwa n’abayisilamu mu birori byabo bitandukanye bidafitanye isano n’imyemerere y’idini birimo ubukwe n’ibindi.
