Nyabihu: Ubusinzi bwaba ari intandaro ya serivisi mbi ku ivuriro rya Kazirankara

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 13, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Abagana ivuriro ry’ingoboka rya Kazirankara riherereye mu Kagari ka Kanyamitana mu Murenge wa Shyira, Akarere ka Nyabihu, bavuga ko iyo bagiye kwivuza abaganga babarangarana noneho byagera nijoro bikaba agateranzamba cyane cyane ko baba bafashe agatama, bakaba bifuza ko iki kibazo cyabonerwa umuti byihuse bagahabwa serivise inoze.

Umwe mu babyeyi bahuye n’itangazamakuru ubwo ryahageraga witwa Mukamwezi Eline yagize ati: «Turaza tukirirwa twicaye hano bakatuvura nyuma y’amasaha nk’arindwi, Muganga akakubwira ngo uzagaruke ejo nyamara tuba turembye, ibi bintu bitugiraho ingaruka zinyuranye kuko bituma turemba cyane tekereza kuba twaregerejwe ivuriro muri metero nkeya ariko wagenda mu gitondo ukaza sa kumi n’ebyiri.»

Abagana iryo vuriro bahura n’ibibazo ariko ngo byagera nimugoroba byo bikaba ibintu bikomeye kuko ngo hari abaza kurara izamu basinze nk’uko Habimana Enock abivuga.

Yagize ati: «Mperutse kuzana hano umwana nimugoroba nsanga umwe mu bavura hano yinywereye agacupa kugira ngo azampe serivise byo byabanje kuba amahane, kuko namubwiye ko natampera umwana imiti mbibwira Meya wa Nyabihu, aha rero no  kuba duhabwa serivise mbi cyane mu bihe bya nimugoroba ni ikibazo cy’ubusinzi kuko buriya umuntu umaze gusinda ntabwo yavura neza, iki kibazo bagihagurukire kuko kimaze gufata indi ntera.»

Umuyobozi w’ivuriro ry’ingoboka rya Kazirankara Nzabarantuma Jean Marie Vianney, avuga ko iki kibazo atari akizi, ariko ngo agiye kugikurikirana arebe niba koko nijoro bahabwa serivise mbi kubera ubusinzi cyangwa se kurangarana abarwayi babishaka.

Yagize ati: «Serivisi mbi ivugwa kuri iriya Poste de sante ya Kazirankara ntabwo nari mbizi gusa twebwe hari serivise tudatanga harimo nko kwakira umubyeyi utwite ugiye kubyara kuko nta serivise yo  kubyaza twebwe tugira, ngiye kubikirikirana kandi birakemuka, abaturage ndabasaba kujya batanga amakuru ku muntu wese ubaha serivise mbi.»

Iryo vuriro ry’ingoboka rya Kazirankara itanga serivise ku baturage basaga ibihumbi 10 bari hafi yayo kandi yaje ikenewe cyane kuko ufashwe ahita ahabwa ubufasha atari yazahara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira Ndandu Marcel yavuze ku bijyanye no kuba abarwayi bakirwa nabi, hagakekwa ubusinzi ko bigiye gukurikiranwa.

Yagize ati: “Mwiriwe neza, byaba biteye agahinda kuba hari ukubwira nabi uje gusaba serivisi nonebo birakabije kubwira umurwayi nabi cyangwa muganga akaza mu kazi yasinze. Tugiye guhita tubikurikirana, twizeza abagana iryo vuriro ry’ingoboka rya Kazirankara guhabwa serivisi nziza.”

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 13, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE