Kirehe: Uburobyi bugezweho bwabagejeje ku mutungo wa miliyoni 25 Frw

Uburobyi bw’amafi bwa kijyambere bukomeje guhindurira abororera mu Kiyaga cya Nasho giherereye mu Karere ka Kirehe, bishimria ko umusaruro w’amafi wavuye kuri toni 2 zikagera kuri toni 8, bakaba bafite umutungo wa miliyoni zisaga 25 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abakora uburobyi mu Kiyaga cya Nasho bagize Koperative y’Abarobyi Dusabane (KOADUNA) ikorera mu Murenge wa Nasho. Nyuma yo kongererwa ubumenyi no guhabwa ubwoko bw’amafi agezweho nib wo umusaruro wabo wiyongereye n’imibereho yabo itangira guhinduka.
Abanyamuryango b’iyo Koperative bavuze ko batangiye gukora uburobyi mur mwaka wa 2005 babona umusaruro muke w’amafi ugera kuri toni ebyiri ku mwaka bitewe no kuba barabikoraga mu buryo bwa gakondo.
Nyandwi Gilbert, umunyamuryango wa Koperative, yagize ati: “Twakoze uburobyi imyaka igera kuri 15 tubona umusaruro muke ku buryo twabonaga inyungu nto cyane. Twakoreshaga imitego ya gakondo (udutimba) ntibashe gutanga umusaruro uhagije ndetse ntitwari tuzi neza kubungabunga amafi ari mu mazi no kwiyitaho kugira ngo akure neza bigatuma tubona umusaruro udafatika.”
Abanyamuryango ba Koperative COADUNA bavuze ko mu 2018 bahawe amahugurwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), batangiye kuyakoresha atuma umusaruro w’amafi wikuba inshuro enye ku mwaka.
Abo banyamuryango bahamya ko uretse kuba umusaruro warageze kuri toni umunani, n’ibikorwa by’iterambere ryarushijeho kwiyongera, aho Koperative yiyubakiye inzu y’ubucuruzi muri santeri yok u Mulindi wa Nasho ifite agaciro ka miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nanone kandi Koperative yaguze amasambu, ikana ifite abakozi bahoraho batanu bahembwa umushahara uhoraho buri kwezi uri hagati ya 100,000 Frw na 200,000Frw, ubwishingizi no gutangira abanyamuryango ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.
Nyirabavakure Leatitia yagize ati: “Twishimira iterambere tugezeho kandi ubumenyi n’ubwoko bushya bw’amafi twahawe byatumye tugera ku iterambere turiho uyu munsi wa none ndetse ngo gutunga imiryango yacu. Umunsi wa none dushobora kuroba amafi apima ibilo 25 kg kandi akaba ari menshi cyane.”
Abanyamuryango ku giti cyabo baravuga imyato uburobyi bw’amafi, kuko bwahabinduriye ubuzima aho babona amafaranga ahagije abafasha mu kwiteza imbere.

Mukanyenyeri Jacqueline, ati: “Njye njya mu maze nkaroba kandi bimaze kungeza kuri byinshi kuko naguze inzu yo ku muhanda ifite agaciro ka Miliyoni ebyiri, hari umurima naguze amafaranga y’u Rwanda 600.000, umurima mpingamo imyumbati naguze amafaranga 480.000 ndetse n’amafaranga y’ishuri nishyura buri gihembwe asaga 200.000 kandi byose mbikesha uburobyi. Uburobyi ni umwuga watunga benshi kandi tubikora tubukuze.”
Ubuyobozi bwa Koperative KOADUNA butangaza ko hari imishinga migari bateganya gukora kugira ngo barusheho guteza imbere imibereho y’abanyamuryango no kubona amafi hafi kandi ku buryo buboroheye ndetse no kurushaho kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bato; aho bateganya gukora ibyuzi ndetse no kugura imodoka izajya itwara imusaruro hirya no hino.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Nzirabatinya Modeste, yavuze ko Akarere gashyigikira abaturage gukorera hamwe mu makoperative bityo akaba asaba abaroba ku giti cyabo kwibumbira hamwe kugira ngo bagere ku musaruro mwiza.

Yagize ati: “Abantu bakora ku giti cyabo nta terambere bagira kuko gukorera hamwe birafasha kuko umunyamuryango aba yigira ku bandi, ubujyanama kandi nk’ubuyobozi iyo tuje kugushaka uri umwe biba bigoye. Ariko iyo tuje dushaka benshi bari hamwe mu bikorwa byo kubagira inama, kubatera inkunga, amahugurwa n’ibindi biradufasha. Twabagira inama rero yo kwegera bagenzi babo bakora uburobyi kugira ngo bibafashe.”
Koperative KOADUNA ifite abanyamuryango 180 barimo abagabo 160 n’abagore 120, aho bacuruza amafi yo mu bwoko bwa tilapiya, imamba, inkube n’izindi.
Mu Karere ka Kirehe habarurwa Koperative z’abarobyi b’amafi zigera kuri 12, ziganje mu Mirenge ikora ku mugezi w’Akagera n’ikora ku biyaga bya Nasho, Cyambwe na Rwampanga, mu mugezi w’Akagera no mu byuzi bihangano bizwi ka ‘Damu’ biri hirya no hino habonetse umusaruro w’amafi usaga toni 328 mu mwaka wa 2023/2024.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko mu mwaka wa 2022 u Rwanda rwasaruye toni zirenga 44.000 z’amafi, Leta ikaba yarihaye intego y’uko bitarenze muri uyu mwaka wa 2024 hagoma gusarurwa kuri toni zirenga 107.000 z’umusaruro w’amafi.




Nyandwi Gilbert says:
Nzeri 13, 2024 at 9:32 amKubera umusaruro mwinshi wamafi dusarura tubura uburyo bwo kuyageza ku isoko aho dukeneye inkunga yi modoka kugirango dukomeze tugere kubyiza byinshi
Watsap:0787134368
Nyandwi Gilbert says:
Nzeri 13, 2024 at 9:54 amTurasaba ko twashakirwa amahugurwa ahambaye ndetse nuburyo bwo kubonamo imodoka yajya idufasha kugeza umusaruro ku isoko
Nyirabavakure Laetitia says:
Nzeri 14, 2024 at 10:45 pmIbitekerezo dufite nuko mwadufasha. Kudushakira abaterankunda dukageza no hanze amasoko. Yagutse. Kugirango ifi igere hose ikomoka mu Karere ka kirehe
Nyirabavakure Laetitia says:
Nzeri 14, 2024 at 10:45 pmIbitekerezo dufite nuko mwadufasha. Kudushakira abaterankunda dukageza no hanze amasoko. Yagutse. Kugirango ifi igere hose ikomoka mu Karere ka kirehe