Basketball: Ingimbi z’u Rwanda zasezerewe mu Gikombe cy’Afurika

Ikipe y’Igihugu y’Abahungu batarengeje imyaka 18, yasezerewe mu Gikombe cy’Afurika cya Basketball itsinzwe na Cameroon amanota 67-53.
Uyu mukino wa ¼ wabaye kuri uyu wa Kane, tariki 12 Nzeri 2024 i Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Ikipe y’Igihugu yatangiye umukino neza itsinda amanota ibifashijwemo na Dlyan Kayijuka na Sean Williams.
Agace ka mbere karangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 16 kuri 14 ya Cameroon.
Mu gace kabiri, Ikipe y’Igihugu ya Cameroon yagarukanye imbaraga itangira kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Amadou Seini watsindaga cyane.
Kurundi ruhande u Rwanda na rwo rwatsinda amanota rubifashijwemo na Mugabo ivan na Sean Williams.
Aka gace karangiye Cameroon iyoboye umukino n’amanota 36 kuri 32 y’u Rwanda.
Mu gace ka Gatatu, abasore b’umutoza Murenzi Yves bagarukanye imbaraga batangira kugabanya ikinyuranyo babifashijwemo na Dlyan Kayijuka atsindaga amanota atatu meshi.
Kurundi ruhande Cameroon yakomeje gutsinda amanota binyuze ku mupira yakazwaga n’abasore b’u Rwanda.
Aka gace karangiye Cameroon ikomeje kuyobora umukino n’amanota 51 kuri 49 y’u Rwanda.
Mu gace ka nyuma, Ikipe y’Igihugu ya Camerron yakomeje kongera amanota binyuze ku mupira yakomeje gutakazwa n’abakinnyi b’u Rwanda itsinda amanota 16 mu gihe u Rwanda rwagaragazaga umunaniro rwatsinze 4.
Umukino warangiye Cameroon itsinze u Rwanda amanota 67-53.
Cameroon yageze muri ¼ izahura na Marocco yasezereye Angola iyitsinze amanota 61-45.
U Rwanda ruzakomereza mu mikino yo guhatanira imyanya hagati y’uwa gatanu n’uwa munani.
