Ifu ya Shisha Kibondo ntigenewe umuryango wose

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 12, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Ingabire Assumpta, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, NCDA, yibukije ababyeyi bafite abana bagenerwa ifu ya shisha kibondo bo mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba ko itagenewe umuryango wose.

Yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri, mu kiganiro cyatambutse kuri radiyo Rwanda aho NCDA yari mu bukangurambaga bwo kurandura burundu igwingira.

Ubukangurambaga bwanagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego zitandukanye mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.  

Ingabire, Umuyobozi Mukuru wa NCDA, yasobanuriye ababyeyi uko ifu ya shisha kibondo igomba gukoreshwa.

Ati: “Babyeyi! turagira ngo tubakangurire ziriya fu za shisha kibondo muzihe abana bazigenewe nkaho ari umuti kugira ngo bakure neza ni cyo tuba twabibahereye.

Ntabwo dutanga ifu y’umuryango wose, dutanga ifu igenewe umugore utwite. Ntabwo mugomba kuyisangira kuko ayisangira n’umwana atwite hanyuma umwana wayigenewe mu muryango, ni uri munsi y’imyaka ibiri cyangwa se ufite ubumuga.

Ababyeyi bafite inshingano zo gukomeza gushakira amafunguro yandi abagize umuryango ariko shisha kibondo ntikorwaho ni iya wa mwana.”

Ubukangurambaga bugamije kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyundo, bamwe mu babyeyi bavuze ko ari ubumenyi buke nk’imwe mu mpamvu zitera abana babo imirire mibi n’igwingira ariko bigaragaza n’ingamba zo kuyikumira.

Mukankubana Emilienne wavuganye na Imvaho Nshya, yagize ati: “Kurwaza imirire mibi cyangwa n’ibindi byatuma umwana agira ibibazo by’igwingira biterwa n’ubumenyi buke twifitiye, imyumvire ihindutse iki kibazo cyacyemuka kuko ino turahinga tukeza ariko ugasanga turwaje imirire mibi.”

Mugabowindekwe Laurent na we ahamya ko imirire mibi ituruka ku bumenyi buke bw’abaturage kandi ko bidakwiye umuturage w’Akarere ka Rubavu adakwiye kurwaza indwara iterwa n’imirire mibi.

Hashingiwe ku mabarura yakozwe, mu Karere ka Rubavu igwingira n’imirire mibi biragenda bigabanuka, aho muri 2015 hagaragazwa bwa mbere raporo ijyanye n’igwingira, Rubavu yari kuri 45,6% mu gihe muri 2023 Akarere kari kuri 25%, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique aherutse kubivuga.

Munyemana Gilbert, Umuyobozi Mukuru wungirije wa NCDA, yashimye yashimiye Akarere ka Nyamagabe umuhate gafite mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira mu bana.

Yasabye abatuye aka Karere gukomeza uwo muhate no gushyira imbaraga mu gukumira kugira ngo ikibazo cy’igwingira gikemuke burundu.

Kwita ku isuku, gahunda y’igi ry’umwana n’iy’inkono yihariye y’umwana, gupima imikurire y’abana kenshi, gukurikirana niba ibigenerwa umwana n’umubyeyi abikoresha uko bikwiye.

Izi ni zimwe mu ngamba zafashije Akarere ka Nyamagabe kugabanya imirire mibi n’igwingira mu bana.

Yagize ati: “Imirire mibi n’igwingira mu bana ni umutwaro ku gihugu kuko usibye kuba igihugu gishora imbaraga nyinshi mu guhangana nawo, kinakurikirana umwana wahuye n’uwo mutwaro mu buzima bwe bwose, ku buryo wamubuza kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.”

Imibare yakusanyijwe mu cyumweru cyahariwe umwana n’umubyeyi muri Kamena uyu mwaka, igaragaza ko mu myaka 4 ishize, Akarere ka Ka Nyamagabe kagabanyije igwingira mu bana ho 17.6% kuko iki kibazo cyavuye kuri 36.6% muri 2021, kigera kuri 19% muri 2024.

Ni mu gihe mu 2022 igwingira ryari kuri 34.9% naho umwaka wakurikiyeho ryari kuri 26.5%.

Uwamariya Agnes, Meya w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yasabye abitabiriye inama kongera imbaraga mu kurandura ikibazo cy’igwingira mu bana ku buryo uyu mwaka uzasiga kigabanyijwe ku kigero cya 16% muri Nyamagabe kugira ngo mu myaka mike kizabe cyarandutse burundu.

Imibare igaragaza ko Akarere ka Nyamagabe mu kwezi kwa Kanama 2019, abana 400 bari mu muhondo mu gihe abana 30 bari mu Mutuku.

Muri uyu mwaka wa 2024, abana 42 bari mu ibara ry’umuhondo naho abana 9 bari mu ibara ritukura.

Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta, aganira n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage
Uwamariya Agnes, Meya w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
Igwingira mu Karere ka Nyamagabe ryagiye rigabanuka
Munyemana Gilbert, Umuyobozi Mukuru wungirije wa NCDA

Amafoto: Bercare & Mbaraga

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 12, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE