Family of Singers yateguye igitaramo giharanira ubusugire bw’imiryango

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 12, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Korali Family of Singers yo mu itorero rya EPR-Kiyovu mu Mujyi wa Kigali, yateguye igitaramo cyiswe ‘Umuryango mwiza Season 2’. Abategura iki giterane bavuga ko bakitezemo guhembuka kw’imitima ya buri cyiciro cyose cy’abagize umuryango, binyuze mu ndirimbo, ijambo ry’Imana no mu bikorwa byo gushimira abazaba bizihiza isabukuru y’igihe bamaze babana nk’abashakanye.

Mujawamariya Eugènie, umwe mu bagize Family of Singers, avuga ko hazashimirwa umuryango ukuze kurusha iyindi kandi ubanye neza bityo ubere urugero rwiza indi miryango izaba yitabiriye igitaramo.

Igitaramo cya Korali Family of Singers giteganyijwe tariki 27 Ukwakira 2024 muri Camp Kigali, imiryango ikazaba ifunguye guhera Saa Munani z’amanywa.

Mujawamariya yabwiye Imvaho Nshya ati: “Chorale Family of Singers, muri icyo gitaramo, izaba yizihije imyaka 15 itangiye umurimo w’Imana kandi ikomeje intego yatangiranye yo ‘Guharanira ubusugire bw’umuryango’ wo shingiro ry’Itorero ndetse n’igihugu.”

Izina Family of Singers rikomoka ku ntego yo guharanira ko imiryango yakomeza kugira ubusugire.

Abaririmbyi bayigize iyi Korali bagizwe n’ingeri zose zigize umuryango; abakuze, ibikwerere, urubyiruko kandi n’abana bafite ababyeyi bayiririmbamo ngo nta ndirimbo batazi kuririmba.

Family of Singers igira ibikorwa byinshi bishishikariza abagize umuryango kubana neza.

Umuhanzi Mbonyi Israel ni umwe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo akaba ari na we abaririmbyi ba Family of Singers bafatiraho urugero.

Ubuyobozi bwa Korali buvuga ko bumufata nk’uwamurikiwe n’Imana ngo ayamamaze binyuze mu ndirimbo kandi asenga yicishije bugufi.

Ati: “Tumubona nk’umuntu ufite umutima Imana yishimira dukurikije ibyo igenda imukoresha bihembura imitima ya benshi.

Tumufata nk’uwarezwe neza kandi wujuje indangagaciro z’umukristo, bityo nka Korali irimo urubyiruko rwinshi akaba yarubera icyitegererezo cyo gukorera Imana n’umutima wabo wose n’imbaraga zabo.”

Korali Family of Singers yamenyekanye mu ndirimbo zirimbo; Mwuka wera, Intsinzi, Nzanezerwa, Nzamusingiza n’izindi.

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 12, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Niyokwizerwa Daniel says:
Nzeri 12, 2024 at 2:19 pm

Family Imana ikomeze kubambika Imaraga turabakunda Kandi turabashyigikiye turahabaye cyane

Yvette Batamuliza says:
Nzeri 12, 2024 at 2:45 pm

Family of singers Imana ikomeze ibateze inkambye.
Imirimo mukora Imana ijye ibaha umugisha.
Kwita ku miryango
Nibindi byinshi mukora
Turabakunda cyane ❤️❤️❤️❤️🙏🙏🙏🙏🙏

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE