RGB yikije ku ruhare rw’imiryango itari iya Leta mu iterambere ry’igihugu

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 12, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rutangaza ko mu myaka 30 Imiryango itari iya Leta yagize uruhare mu iterambere ry’igihugu no gukorera ubuvugizi imiryango itishoboye.

Byagarutsweho na Dr Usengumukiza Félicien, Umuyobozi Mukuru wungirije wa RGB, mu kiganiro ku ruhare rwa Sosiyete Sivile mu iterambere ry’igihugu mu myaka 30 ishize.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RGB, Dr Usengumukiza Félicien, yagize ati: “Imyaka 30 irashize dukorera hamwe kubera imiyoborere ishingiye ku kubazwa inshingano.

Turishimira uruhare rw’ingirakamaro rw’Imiryango itari iya Leta mu iterambere ry’u Rwanda binyuze mu guteza imbere imibereho y’imiryango itishoboye, guteza imbere ubumwe, n’ubuvugizi ku burenganzira bushingiye k’uburinganire.”

Fatmata Lovetta Sesay, Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, agaragaza ko icyumweru cyahariwe Imiryango itari iya Leta cyabaye umwanya wo kumenyana no kuyishishikariza gukorana hagati yayo ndetse n’ibigo bya Leta n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere ry’igihugu.

Akomeza agira ati: “Twishimiye cyane gufatanya na guverinoma y’u Rwanda mu guteza imbere ibikorwa by’iterambere bishingiye ku baturage.

Icyumweru cyahariwe Imiryango itari iya Leta ni urugero rwiza rw’uko twese dushobora guhurira hamwe kugira ngo dukomeze kubakira ku iterambere.”

Mu myaka 30 Sosiyete Sivile ifatanya n’izindi nzego za Leta mu gusana no kubaka iterambere ry’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ishenye u Rwanda n’Abanyarwanda.

Mu rwego rwo gukomeza kuzirikana no guha agaciro uruhare rw’imiryango itari iya Leta mu iterambere ry’igihugu, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ku bufatanye n’impuzamahuriro y’imiryango itari iya Leta (RCSP), Ihuriro ry’Imiryango Mvamahanga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP, bateguye icyumweru cy’Imiryango Itari iya Leta CSO Week.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Imyaka 30 y’ubufatanye n’imiyoborere ishingiye ku kubazwa inshingano.’

Ni nyuma y’aho imiryango itari iya Leta igera kuri 50 ikorera mu Rwanda yahuriye hamwe mu rwego rwo kwerekana uruhare rwayo mu iterambere ry’igihugu.

Ibi bigaragarira mu imurikabikorwa ry’Imiryango itari iya Leta CSO Exhibition) irimo kubera Camp Kigali kuva ejo ku wa Gatatu tariki 11 Nzeri, rikaba ririburangire kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri.

Muri iri murikabikorwa, imiryango itari iya Leta irerekana ibikorwa byayo n’uburyo bafatanya n’abanyarwanda mu bikorwa by’iterembere.

Ubuyobozi bwa RGB buvuga ko bitandukanye no mu bindi bihugu aho usanga sosiyete sivile ihanganye na Leta.

Ni mu gihe mu Rwanda Sosiye Sivile ikorana na Leta muri gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere abaturage muri gahunda yo guteza imbere ubuzima, ubuhinzi n’ubworozi, kugeza amazi meza ku baturage, kuvugira abatishoboye no kubaha ubufasha n’ibindi.

Mu Rwanda habarurwa imiryango itari iya Leta isaga 2400 n’indi isaga 170 mvamahanga.

Imiryango myinshi itanga serivisi zitandukanye zigamije kuvana imiryango itishoboye mu bukene ndetse no kuyikorera ubuvugizi.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 12, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE