RwandaAir  yasubitse ingendo zayo muri Kenya

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 11, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Sosiyete Nyarwanda ikora Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandaAir, yabaye isubitse ingendo zayo muri Kenya uhereye kuri uyu wa 11 Nzeri 2024, kubera imyigaragambyo ikomeje gukorwa na n’abakozi ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa ‘X’ RwandaAir yaniseguye ku bagenzi bagizweho ingaruka n’iri subikwa ry’ingendo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, abakozi amagana b’iki Kibuga cy’indege bazindutse  bigaragambya bamagana ko Leta yakodesha iki kibuga ikompanyi yo mu Buhinde yitwa Adani Group.

Kenya Airways, na yo yasohoye itangazo rivuga ko bitewe n’iyo myigaragambyo iri ku kibuga cy’indege habayeho gukererwa no guhagarika ingendo zimwe zayo zari zitegenijwe ku bagezi bahava n’abahagera.

Indege nyinshi  zasubitse ingendo, abakozi bakira abagenzi  mu bice bitandukanye by’iki kibuga bahagaritse gukora kuva saa sita z’ijoro ryacyeye.

Ihuriro ry’abakora mu by’indege rya Kenya ryavuze  ko rizakora imyigaragambyo ihoraho nyuma y’uko Leta yanze gutangaza amakuru yose agize amasezerano yo gukodesha iki kibuga cy’indege Adani Group.

Perezida wa Kenya William Ruto, yatangaje ko   Leta idashaka kugurisha iki kibuga, ahubwo igiye kugikodesha n’abikorera kugira ngo bagiteze imbere.

Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta gifatwa nk’ikibuga gikomeye ku mugabane w’Afurika no ku Isi kuko gishyirwa ku mwanya wa 7 mu bibuga by’indege muri Afurika byakira abagenzi benshi.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mpera z’umwaka ushize wa 2023 bwagaragaje ko cyakiriye abagenzi basaga miliyoni 6 n’igice baturutse mu bihugu bisaga 50 bikoresha indege zabyo kuri iki kibuga.

Cyatangiye mu 1958 cyitirirwa uwabaye Perezida wa mbere wa Kenya, Jomo Kenyatta.

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 11, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE