Rusizi: Ikigo Nderabuzima cya Nkanka kimaze amezi 4 kitagira amazi

Abagana Ikigo Nderabuzima cya Nkanka mu Karere ka Rusizi, baratabaza kubera ibibazo by’isuku nke biterwa no kuba bamaze amezi ane batagira amazi meza, aho abarwaza bazindukira kuvoma ngo babone ayo abo barwaje bakoresha.
Ubuyobozi bw’iki Kigo Nderabuzima na bwo bwemeza ko ari ikibazo gihangayikishije cyane, gikwiye gukemurwa byihuse kuko gishyira mu kaga ubuzima bw’abaje kubungabunga amagara yabo.
Ubwo Imvaho Nshya yasuraga abarwariye ku Kigo Nderabuzima cya Nkanka, bavuga nta buzima buhari kubera ibibazo by’isuku nke no kuba abarwaza bagorwa no kujya kuvoma kure ayo bakoresha isuku.
Nyiragasigwa Laurence urwariye umugongo ukabije muri icyo kigo nderabuzima, ariko ngo hari ibyo akenera akabibura kubera ko umurwaje yagiye kuvoma akanatindayo kubera abantu benshi yasanze mu kabande.
Ati: “Isaha n’igice birashize uwari undwaje yagiye kuvoma mu kabande ayo dukoresha kuko hano nta mazi ahari. Nananiwe guhindukira, nabuze umfasha kuko n’umubyeyi urwaje umwana hano yamusize akajya kuvoma. Ari kurira nkabura uko muhoza kandi ashobora no guhanuka ku gitanda akagwa kubera kubura cyitabwaho.”
Yakomeje agira ati: “Ubu si ubuzima rwose. Umuntu aza hano ahizeye amakiriro ahubwo akarushaho kuharembera kubera ibibazo by’amazi. Sinumva uburyo ikigo nderabuzima kibura amazi kugeza ubwo abarwaza bafata amajerikani bakajya kuvoma ayo abarwayi boga, bamesesha cyangwa bakoresha indi suku.”
Nyiranshimiyimana Petronille na we wari urwaje umwana impiswi, yavuze ko akenera amazi menshi y’isuku kubera ubwo burwayi bw’umwana we.
Kugira ngo bikunde amusiga akajya mu kabande kuvoma, ariko akagenda umutima uhagaze yikanga ko umwana we asanga yakangutse agahanuka ku gitanda.
Ati: “Ikibazo cy’amazi meza kiri hano giteye inkeke abarwayi n’abarwaza. Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima buratubwira ko na bwo kiburenze kuko n’ay’isuku y’ikigo nderabuzima ubwayo ari make cyane.”
Na we yunzemo ati: “Maze iminsi 4 hano n’umwana wanjye. Badutiza amajerikani tukirirwa mu bishanga dushaka amazi, rimwe ngasanga umwana yarize yahogoye aho kumwitaho ngatangira kumumesera ibyo mwambika. Ya jerikani ikaba irashize bikansaba gusubirayo, ugasanga benshi biranzonga kuza kuvuriza hano, bagahitamo kujya kure hari ubuzima.”
Bavuga ko bafite impungenge z’uko bashobora kuza kwivuza indwara bakahahurira n’izituruka ku mwanda, ukanasanga bigayitse kubona umuntu asura umurwayi cyangwa amugemuriye akanaza yikoreye ijerikani y’amazi.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nkanka Ntamarengero Jean Claude, yemeza ibivugwa n’abaturage, akavuga ko ari ikibazo gikomeye cyane bamaranye igihe kirekire nubwo cyarushijeho gukara cyane muri Gicurasi ubwo imvura yaburaga amazi bagiraga mu bigega agashira.

Ati: “Kugira ngo hataba ibibazo bikabije by’umwanda, ubundi ikigo nderabuzima cyagombye gukoresha nibura amajerikani 20 ku munsi. Ariko kuko tutayabona, twahisemo gukoresha abakora isuku bagahora mu kabande kuvoma nubwo iyo mirimo tutayibahembera.”
Avuga ko bari bafite ibigega 5, ariko na byo byabuze amazi y’imvura n’ayo ku muyoboro w’igihugu.
Ati: “Kuba abarwaza bajya kuvoma cyangwa bakizanira amazi ntibikiri igitangaza hano. N’isuku ihagije ntishoboka kandi iki ni igihe cy’ivumbi ryinshi kubera n’uyu muhanda wacu. Abakozi 5 dufite bagombaga gukora isuku y’amanywa iyo bahageze mu gitondo 3 babanza kujya kuvoma, baza bagasubirayo, 2 sigaye bakaza kujyayo inshuro ebyiri abo bandi baje, kumugoroba bakagirayo rimwe ngo haboneke akora ijoro. Ibyo bagombaga gukorera rimwe ntibikorwa ku buryo twakiriye abarwayi benshi batabona icyo biyorosa kuko biba bitameshwe.”
Umuyobozi wa WASAC, Ishami rya Rusizi Ngamije Alexandre, avuga ko nubwo muri rusange ikibazo cy’amazi gihari muri kariya gace, ariko kubura burundu byaturutse ku ikorwa ry’umuhanda wa kaburimbo Gihundwe-Rwahi-Busekanka, aho abawukora baca amatiyo ntibahite bashaka andi ngo asubizwemo.
Ati: “Ni cyo kibazo gikomeye dufite. Akarere nigafashe mu ikurikirana ry’iki kibazo, niba rwiyemezamirimo aciye itiyo y’amazi bikurikiranwe byihuse indi ihite iboneka tuyishyiremo. Bitabaye ibyo ikibazo kirakomeza kuba ingorabahizi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet, avuga ko atari abizi ariko ko bitumvikana uburyo Ikigo Nderabuzima kimara amezi ane nta n’igitonyanga cy’amazi kihagera, bigasaba ko abarwaza bazindukira kuvoma ngo abarwayi babone amazi.
Ati: “Ayo makuru ntayo nari mfite, tugiye kubikurikirana bikemuke kuko ntibyumvikana na gato uburyo ivuriro ryakira abarigana benshi ribura amazi meza. Kirakemuka rwose.”
Ikigo nderabuzima cya Nkanka cyakira abakigana bagera ku 100 buri munsi, hafi ya bose bakenera amazi meza, ari ayo banywesha imiti cyangwa bakoresha ibijyanye n’isuku.



