Ibinyobwa bisembuye n’itabi mu byatumye ibiciro byiyongeraho 1,7%

Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko mu kwezi kwa Kanama 2024, ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 1,7% ugereranyije na Kanama 2023 mu gihe muri Nyakanga 2024 byari byiyongereyeho 1,5%.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Kanama 2024, ni ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 11,6%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 5,2% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 19,6%.
Ugereranyije Kanama 2024 na Nyakanga 2024, ibiciro byiyongereyeho 1,4%, iri zamuka rikaba ryaratewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2,4%.
Ubuyobozi bwa NISR buvuga ko mu kwezi kwa Kanama 2024, ibiciro mu mijyi ibiciro byiyongereyeho 5% ugereranyije na Kanama 2023, mu gihe mu kwezi kwa Nyakanga 2024 byari byiyongereyeho 4,9%.
Mu kwezi kwa Kanama 2024, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,6%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 19%.
Ugereranyije Kanama 2024 na Kanama 2023, NISR ivuga ko ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 5,6% wagereranya Kanama 2024 na Nyakanga 2024 ugasanga ibiciro byiyongereyeho 0,9%.
Iri zamuka bivugwa ko ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,9% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 2,2%.
Ku birebana n’ibiciro byo mu byaro, mu kwezi kwa Kanama 2024, byagabanyutseho 0,3% ugereranyije na Kanama 2023 mu gihe ibyo mu kwezi kwa Nyakanga 2024 byari byagabanyutseho 0,6%.
Bimwe mu byatumye ibiciro bigabanyuka mu kwezi kwa Kanama 2024 ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanyutseho 6%.
Ugereranyije Kanama 2024 na Nyakanga 2024, ibiciro byiyongereyeho 1,7%, iri zamuka rikaba ryaratewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2,6%.