Mu Karere ka Kicukiro hatangijwe ubukangurambaga bw’isuku n’isukura

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 10, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Nzeri 2024, mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kigarama hatangijwe ubukangurambaga ku mazi, isuku n’isukura bikaba biteganyijwe ko buzamara amezi Ane.

Ann Monique Huss, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije, ari kumwe n’abafatanyabikorwa barimo ‘Water for people’ ndetse n’abaturage batoraguye imyanda bashyira muri ‘Puberi’ ziri ku mihanda itandukanye mu Murenge wa Kigarama.

Nyuma y’ibikorwa by’isuku, abaturage bakanguriwe kurushaho kugira isuku yo ku mubiri, aho batuye, aho bakorera, mu nzira banyuramo ndetse bakarwanya abamena imyanda ahatarabugenewe.

Ann Monique yavuze ko ubu bukangurambaga buzakomereza mu Mirenge yose igize Akarere ka Kicukiro hashyirwa za ‘Puberi’ ku mihanda mu rwego rwo kwirinda ko hagira ujugunya imyanda aho itagenewe.

Yagize ati: “Hazashyirwaho ibindi bikorwa remezo bibungabunga isuku nka Kandagirukarabe. Abaturage kandi bazakomeza kwigishwa ibyiza by’isuku n’ingaruka mbi z’umwanda.”

Uwimana Francine utuye mu Kagari ka Rwampara, yabwiye Imvaho Nshya ko ubu bukangurambaga buzatuma barushaho kugira isuku.

Ati: “Twasuwe n’inzego zitandukanye zidukangurira kugira isuku aho dutuye ndetse n’aho dukorera. Ubundi isuku si ikintu twakabaye dutozwa n’ubuyobozi kuko dukwiye kubigira ibyacu ahubwo kubera ubuyobozi bwiza budushyira ku isonga, butwibutsa inshingano zacu kugira ngo dukomeze tugire ubuzima bwiza.”

Ibi abihuriraho na Rekeraho Epaphrodite na we utuye mu Murenge wa Kigarama, uvuga ko isuku ari ngombwa aho batuye. Icyakoze yavuze ko muri iyi minsi hari ibibazo by’ubuke bw’amazi bibagoye kugera ku rwego rw’isuku ikeneweho.

Akarere ka Kicukiro gatangaza ko ubukangurambaga bw’amazi, isuku n’isukura bugamije kuzamura imyumvire y’abaturage mu kugira uruhare mu isuku.

Umudugudu uzaba uwa mbere biteganyijwe ko uzahabwa 4,000,000 Frw. Ni amafaranga azafasha mu gushyira mu bikorwa umushinga uzaba wagaragajwe n’umudugudu uzaba witwaye neza.

Hazahembwa urugo rwa mbere muri buri Murenge bityo ruhabwe igikoresho kiyungurura amazi (Filter).

Ni mu gihe Akagari ka Mbere n’Umurenge wa Mbere mu Karere ka Kicukiro bo bazahabwa icyemezo cy’ishimwe (Certificate).

Inzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano zitabiriye ubukangurambaga bw’amazi, isuku n’isukura
Hashyizweho ahantu hazajya hajugunywa imyanda ibora n’itabora

Foto: Ntwari Anaclet

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 10, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE