Umuhanzi Nziza Francis yateguje umuzingo yise Naje Rwanda

Umuhanzi umenyerewe mu njyana Gakondo Nziza Francis, yateguje umuzingo (Album) nyuma y’gihe kitari gito amenyerewe mu gusubiramo indirimbo z’abandi.
Bivugwa ko yatangiye umuziki ari mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, atangira yandika indirimbo ze ariko mu gutarama agasubiramo iz’abandi zirimo iza Massamba Intore, Muyango, Cecile Kayirebwa n’abandi.
Aganira n’Imvaho Nshya, Nziza yavuze ko igitekerezo cyo gutangira gutunganya no gushyira ahagaragara indirimbo ze bwite nyuma y’igihe kirekire asubiramo iz’abandi, yagikuye ku bantu bamubazaga impamvu atagira indirimbo ze.
Ati: “Nari nsanzwe nifitemo inganzo, mfite n’ijwi, hanyuma nataramira abantu bakambwira abati ariko wowe kuki utaririmba izawe, ikindi kandi kuririrmba iz’abandi hari ahantu utarenga, hari ibikorwa bikomeye udashobora kwitabira, kuko ntabwo wagenda ngo ururimbe indirimbo y’umuhanzi kandi nyirayo ahari, nibyo byanteye imbaraga.”
Agaruka ku mpamvu yamuteye kwitirira Alubumu indirimbo ye yitwa Naje Rwanda, yavuze ko byari nk’uburo bwo kugaragaza ko na we aje gutanga umusanzu mu ruhando rwa muzika, kugira ngo afatanye n’abandi mu nganzo yubaka Igihugu.
Yagize ati: “Muri iyo myaka yose namaze n’ubundi sinari mukuru cyane nari muto mu muziki, hari aho ndirimba nti naje Rwanda cyera nkiri umutoma, umutoma ni abana bato. Nkiri umutoma nanjye najyaga mbona ababyeyi, bakuru banjye baca hirya hino kugira ngo bakorere Igihugu nanjye nkagira iryo shyaka ariko singire icyo nkora kubera imbaraga za cyana, maze gukura ni bwo navuze nti noneho nanjye natanga umusanzu wanjye nubaka Igihugu.”
Akomeza agira ati: “Harimo igitero kivuga kiti natwe ba nyiri nganzo n’ukuvuga ngo abandi bose twarababonye bubaka ariko nanjye naje nka nyiri ngazo, nk’umuririmbyi, kugira ngo ntange umusanzu wanjye, ntange ijwi ryanjye, n’imbaraga n’ubuvanganzo bwanjye, bigire icyo byatanga mu kubaka Igihugu. Akaba ariyo mpamvu nayise Ndaje Rwanda kuko ni bwo mpagurutse nkoresha inganzo yanjye ntasubiramo indirimbo z’abandi.”
Umuzingo Naje Rwanda wa Nziza Francis uriho indirimbo 12 zitandukanye, zirimo iz’impanuro, izaririmbiwe Imana, iz’urukundo ndetse n’izivuga ku gihugu.
Uwo muzingo urimo indirimbo zirimo Naje Rwanda, Tuyirate, Kibasumba, Ubaha Umukunzi n’izindi.
Nziza avuga ko ateganya kuzishyira ahagaragara zose kugira ngo abakunzi be bazimenye, bazikunde baziryoherwe ku buryo ngo mu mpera z’uyu mwaka azakora igitaramo gito, aho ateganya kuzajya aririmba bakamufasha kubera ko bazaba bamaze kuzimenya.
Ni igitaramo avuga ko kizaba kigamije gutegura ikinini kizaba mu ntangiriro z’umwaka utaha, ari na cyo azamurikiramo umuzingo we.



Ingabire says:
Nzeri 29, 2024 at 7:54 amNavuga nti courage kbx
Ingabire says:
Nzeri 29, 2024 at 7:54 amNavuga nti courage kbx