2024-2029: U Rwanda ruzagabanya guhumanya ikirere kuri 38%

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko mu myaka itanu iri imbere u Rwanda rwihaye intego ko ruzagabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 38%.
Yabigarutse kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2024, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe Yombi Gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere (NST2/2024-2024).
Dr Ngirente yumvinishije ko u Rwanda rugiye gushyira imbaraga mu guhangana n’icyahungabanya ibidukikije hibandwa ku kubungabunga umutungo kamere n’amashyamba.
Yavuze ko kugira ngo ibyo bizagerweho hazongerwa imbaraga mu kuburira abaturage hakiri kare ingaruka z’ibiza, gusana ibyogogo byangiritse no kunoza imicungire y’ibishanga.
Hari ugushyira imbaraga mu gukumira ibiza mu bice bikunze kwibasira by’umwihariko mu Ntara y’Amajyarugu bigakorwa bafatanyije n’abaturage baturiye ibyo bice.
Hazabaho kandi gucunga amashya hifashishijwe ikoranabuhanga, binyuza mu gucunga neza ibiti bya gakondo n’ibyihanganira imihindagurikire y’ibihe, ibivangwa n’imyaka ndetse n’iby’imbuto ziribwa.
Dr Ngirente ati: “Ibi ni bimwe mu bizafasha kugabanya ibyuka bihumanya ikirere ku kigero cya 38% nibura. Ikaba ari gahunda y’Igihugu ishingiye ku Masezerano mpuzamahanga y’i Paris (Paris Agreement) yo kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no guteza ubukungu butangiza ibidukikije.”
Minisitiri w’Intebe yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko muri iyo gahunda hazakusanywa imari ya Miliyari 3 z’Amadolari y’Amerika azakoresha mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu bice byose by’Igihugu.