Uburyo bwagufasha gukorera ahantu hakubangamiye

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 9, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Gukorera ahantu hakubangamiye cyangwa mu bantu bakurwanya (Toxic working emvironment) ntabwo byangiza ubuzima bwawe bwo mu mutwe gusa, ahubwo bitera no kutamererwa neza ku mubiri.

Abanyarwanda babivuze ukuri ngo nta zibana zidakomanya amahembe, iby’uyu mugani binashimangirwa n’uko akenshi uhura n’abantu batandukanye bakubwira ko batishimiye aho bakora bitewe n’uburyo bafatwa n’abo bakorana, abakoresha n’ibindi, atari uko badashoboye akazi ahubwo bananizwa ku mpamvu zimwe cyangwa izindi bikaba byanaviramo bamwe kuba bagira ibibazo byo mu mutwe.

Umuhanga mu by’imitekerereze ya muntu, wanabiherewe impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) Dr Chivonna Childs, avuga ko gukorera ahantu hataguhaye amahoro cyangwa urwanywa bifite ingaruka nyinshi ku muntu, zirimo ibibazo byo mu mutwe, uburwayi bwo ku mubiri n’ibindi, agaragaza n’icyo wakora uhuye n’icyo kibazo.

Ati :“ Gukorera ahantu utisanzuye cyangwa mu bantu bakurwanya bitera ibibazo byo mu mutwe, bikagira ingaruka ku mubiri, kuko usanga ushobora kurwara umutwe w’ighe kirekire kubera kudasinzira bihagije, bikaba byatuma udatanga umusaruro utegerejweho mu kazi, ariko kandi hari uburyo wakoresha ukirinda izo ngaruka.”

Muri iyi nkuru Imvaho Nshya yahisemo kwibanda ku nama Dr Chivonna agira umuntu uri mu bihe nk’ibyo, ku buryo zishobora kumufasha gukomeza gutunganya akazi ke kandi n’ubuzima bwe akabubungabunga.

1. Shyiraho imipaka hagati yawe n’abo mukorana

Shyira imipaka hagati yawe n’abo mukorana, reka muhuzwe n’ibiganiro bifite aho bihuriye n’inshingano zanyu mu kazi, wigira n’umwe mugirana amabanga y’umwihariko, wikwitaba telefone z’abaguha amakuru atari rusange yo ku kazi, avuga ku bantu/umuntu runaka nyuma y’amasaha y’akazi, reka bose bamenye ko udakunda ibiganiro bihabanye n’inshingano mufite mu kazi.

2. Komeza kwibanda ku ntego zawe

Mu gihe ubona aho ukorera hahora ibintu by’amakimbirane n’amatiku, ikindi cyagufasha ni uguhugira cyane mu nshingano zawe kandi ukiyemeza gukora byinshi bishoboka mu nshingano zawe, ku buryo ubura umwanya wo kubijyamo no kubyitaho, ari nako uzirikana cyane intego zawe z’igihe kirekire. Kuguma ku ntego bishobora kugufasha kudaha umwanya ibigusenya.

3. Rengera ubuzima bwawe bwo mu mutwe

Guhangayikishwa n’ibikorwa bidahwitse bigukorerwa cyangwa bikorerwa abandi bishobora kwangiza ubuzima bwawe bwo mu mutwe, shyira imbere kwiyitaho witabira ibikorwa byo hanze y’akazi bigufasha kuruhuka, nko gukora siporo, kwitabira ibitaramo, cyangwa kumarana umwanya n’inshuti zawe.

Kureba neza ko usinzira bihagije kandi ukarya neza bishobora kugufasha guhangana neza n’ihungabana rya buri munsi.

4. Andika buri gikorwa kigukorerwa kikakubabaza

Nubona ukunze kutumvikana n’abo mukorana cyangwa utotezwa kandi bikabaho kenshi, bika inyandiko, amashusho cyangwa amajwi bikoreshwa muri ibyo bikorwa ukorerwa bigaragaza ko koko ufashwe nabi, kuko izo nyandiko zishobora kuba ibihamya mu gihe ibibazo byiyongereye kandi ukeneye kurenganurwa.

5. Menya igihe ugomba kuva aho hantu

Rimwe na rimwe, nubwo washyiramo imbaraga zingana iki kugira ngo uhangane, hari igihe byarangira udashoboye kubyihanganira igihe kirekire.

Niba ubuzima bwawe bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe bwifashe nabi cyangwa bikaba byagutura mu mutego wo kwica akazi ukirukanwa, suzuma ingamba zawe, unategure uko washaka ahandi akazi, bizagufasha gukumira ingaruka mbi zo kuba ubuzima bwawe bwakwangirika.

Abahanga mu by’imitekerereze bavuga ko uretse kuba iyo utisanzuye ku bo mukorana cyangwa aho ukorera bigira ingaruka ku buzima bwawe, bwaba ubwo mu mutwe cyangwa ku mubiri bituma wica akazi hakaba n’abo bitera kwiheba bakaba bakwiyambura ubuzima.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 9, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE