Amashuri yatangiranye ingamba zo kwirinda ubushita bw’inkende (Amfoto & Video)

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 9, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Ibigo by’amashuri bitandukanye mu Karere ka Kicukiro birimo E.S Kanombe EFOTEC na G.S Camp Kanombe byatangiranye ingamba zo kwirinda icyorezo cy’indwara y’ubushita bw’inkende (MPOX).

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Nzeri 2024, mu mihanda yo hirya no hino hari urujya n’uruza rw’abanyeshuri basubira ku ishuri.

Ubuyobozi bw’ishuri rya EFOTEC buvuga ko bwiteguye kwakira abanyeshuri 458 aba mbare bari batangiye kwakirwa kandi baherekejwe n’ababyeyi babo ariko bakazirikana ko bakomeje kwirinda indwara y’ubushita.

Murasira John umwe mu babyeyi wari uherekeje umwana aturutse mu Karere ka Nyagatare, yabwiye Imvaho Nshya mbere yo kwinjira mu kigo basabwe kubanza gukaraba no kwipimisha Mpox.

Yagize ati: “Tugeze hano ku ishuri badusaba kubanza gukaraba kandi ni byiza, urava gukaraba ugatonda umurongo bakagupima Mpox ubuyobozi bw’ishuri bukabona kutwakira.”

Icyakoze byageze Saa tatu nta munyeshuri, umubyeyi cyangwa abakorera muri EFOTEC uragaragaza ibimenyetso.

Umwe mu banyeshuri biga muri E.S Kanombe EFOTEC yavuze ko indwara y’ubushita bw’inkende ayizi kandi ko yayumvise kuri radiyo ubwo yari mu biruhuko.

Ati: “Iyi ndwara ya Mpox nayumviye kuri radio no kuri televiziyo nsobanukirwa ububi bwayo nuko yakwirindwa.

Ndimishimira ko ngeze ku ishuri nkasanga hari uburyo bwo kuyirinda kandi bakanayidupima. Nta mpungenge mfite ko nzayandura kuko ibintu byose ndabona ubuyobozi bw’ishuri bwarabyitayeho kugira ngo tutazayirwa.

Habimana Alfred ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri yavuze ko batatunguwe n’amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Uburezi ajyanye no gukaza ingamba zo kwirinda indwara y’ubushita bw’inkende.

Ati: “Abatugana barabanza bagakaraba, umuganga akabapima uwo basangana iyi ndwara hateguwe icyumba yashyirwamo kugira ngo yitabweho birushijeho.

Si ibintu byadutunguye kuko abinjira muri iki kigo barabanza bagakora amazi meza n’isabune.”

Umurerwa Jackline, Umuyobozi wa G.S Camp Kanombe, avuga ko bafite ubukarabiro, kandagira ukarabe ndetse n’icyumba gishobora kwifashishwa mu gihe haba habonetse ufite indwara y’ubushita.

Muri iki kigo nta buryo bwo gupima umuriro (Thermometer) bari bafite ubwo abanyeshuri n’ababyeyi babo binjiraga mu kigo.

Ubuyobozi bw’Ishuri bwabwiye Imvaho Nshya ko agapima umuriro kabitswe n’umucungamutungo w’ishuri ariko Saa tatu n’igice yari atarahagera kugira ngo agatange gakoreshwe.

G.S Camp Kanombe nta muganga upima indwara y’ubushita wari wakahageze, ku rundi ruhande ubuyobozi bw’ishuri busoganura ko hari ikirimo gukorwa ngo aboneke.

Ati: “Twatekerezaga kuvugana n’umuyobozi w’Ikigo nderabuzima (Titulaire) tukareba umurongo babiha afatanyije n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge kugira ngo haboneke umuganga w’umwuga wadufasha gupima Mpox.”

Leta y’ u Rwanda yashyizeho amabwiriza yo kwirinda icyorezo cy’ ubushita bw’ inkende buzwi nka MPOX mu gihe abanyeshuri barimo gusubira ku ishuri.

Ni amabwiriza ajyanye no kugenzura abanyeshuri uko bahagaze mbere y’uko binjira mu kigo.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, gisaba ibigo by’amashuri gukumira icyorezo binyuze mu kugenzura abanyeshuri binjira mu kigo.

Abanyeshuri bagomba gusuzumwa umuriro, ibindi bimenyetso bigaragara ku mubiri mbere yo kwinjira mu kigo.

Isuzumwa rikorerwa abanyeshuri n’abandi binjira mu bigo by’amashuri rigomba gukomeza buri munsi mbere y’ uko amasomo atangira, kandi hakongerwa ubukangurambaga bw’isuku n’isukura, hibutswa isuku rusange n’isuku y’umuntu ku giti cyane.

RBC ivuga ko ubushita bw’inkende bwandurira mu mibonano mpuzabitsina yaba ikingiye cyangwa idakingiye, gusuhuzanya no gukora ku kintu cyakozweho n’uburwaye.

Ku ishuri rya G.S Camp Kanombe habarurwa abanyeshuri hafi 800 bari bamaze kugera ku ishuri n’abarezi, icyakoze Saa yine abanyeshuri bari bakinjira mu kigo n’ibyangombwa byose nkenerwa nkuko babisabwe n’ishuri.

Ni mu gihe E.S Kanombe EFOTEC yishimira ko yatsindishije ku kigero cyo hejuru intego ikaba ari ugukomeza gutsinda.

Muri E.S Kanombe EFOTEC babanzaga gusuzumwa indwara y’ubushita bw’inkende
Umurerwa Jackline, Umuyobozi wa G.S Camp Kanombe
Abanyeshuri bitabiriye ishuri ku munsi wa Mbere kandi bafite ingamba zo gutsinda
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 9, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE