Rubavu: Hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe na Giants of Africa

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 9, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Nzeri 2024, mu Karere ka Rubavu hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe kubufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na Giant of Africa, kigamije kuzamura impano z’abakiri bato mu mu mukino wa Basketball.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA, Désiré Mugwiza yashimiye Masai [Ujiri] ku ruhare rwe rwo mu gushishikariza urubyiruko rwa Afurika gukabya inzozi zabo muri uyu mukino.

Ati’ iki gikorwa remezo ni ahantu ho gusabana turashimira cyane Masai [Ujiri] ukomeje gutera umwete urubyiruko rwa Afurika’’.

Umuyobozi wa Sioro muri Minisiteri ya Siporo Rwego Ngarambe yasabye urubyiruko rwo muri aka karere guharanira kugera ku nzozi zabo kuko bashoboye.

Ati: “Rubavu kangira impano kandi ni ko ibintu bizakomeza, bakoreshe iki kibuga kungirango inzozi zanyu zizabe impano nkuko na bakuru banyu babikoze mu myaka myinshi ishize.”

Giants of Africa ifite gahunda yo kubaka ibibuga 100 mu bihugu binyuranye bya Afurika, umunani muri byo bikaba ari ibyo mu Rwanda ndetse icyubatswe kikaba ari icya karindwi mu gihe muri rusange ari icya 31 muri Afurika.

Masai Ujiri w’imyaka 53 uvuka muri Nigeria, abinyujije mu mushinga we Giants of Africa (GOA), afasha abana bakiri bato bo muri Afurika gukura bakunda umukino wa Basketball.

Uyu mushinga wa GOA watangiye mu 2003 ukorera muri Nigeria gusa kugera mu 2014 ubwo Masai yafunguraga imipaka atangira kubikora no mu bindi bihugu bitandukanye bya Afurika birimo n’u Rwanda.

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 9, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE