REB yavuze ko yiteguye bihagije itangira ry’amashuri

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 9, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Urwego rw’Igihugu rw’Uburezi bw’Ibanze (REB) rwatangaje ko bityeguye bihagije igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2024/2025 ndetse ko abayobozi b’ibigo by’amashuri bakoze imyiteguro bityo ko ntagikwiye gukoma mu nkokora imigendekere myiza y’amasomo cyane ko n’integanyanyigisho zateguwe.

Kuri uyu wa 09 Nzeri, ku munsi amasomo y’uyu mwaka yatangiriyeho, Umuyobozi wa REB Dr. Nelson Mbarushimana yavuze ko bakoze imyiteguro ihagije haba abarimu ndetse n’abayobozi b’ibigo.

Atangaje ibi mu gihe kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Nzeri ari bwo hatangiye igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2024/2025.

Dr Nelson Mbarushimana yagize ati:” Nkatwe rero mu nshingano tuba dufite ni uko abarimu bagomba kuba bahari, tuba twarabashatse tukabohereza ikindi ni uko abarimu bafite integanyanyigisho noneho kubera ko dusigaye dukoresha n’ikoranabuhanga, amashuri akeneye kureba ibitabo cyangwa ibindi bikoresho biboneka ku rubuga rwa REB tumenya neza niba hari interineti, muri rusange turiteguye.”

Yongeyeho ko abayobozi b’ibigo by’amashuri bakoze inama ku mashuri bitegura itangira ry’amashuri.

Abanyeshuri biga bacumbikirwa batangiye kujya ku mashuri mu cyumweru gishize ndetse Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu, aherutse gusaba ababyeyi bafite abana biga bacumbikirwa kubohereza ku gihe nyacyo.
Yagize ati:”Icyo dusaba ababyeyi cyane cyane ku banyeshuri biga bacumbikirwa ni ukugera aho bafatira imodoka ku gihe kuko byagiye bigaragara ko hari abajyayo umunsi warenze cyangwa bwije kandi ntituba dushaka ko abanyeshuri bagenda amasaha akuze.”

Ku banyeshuri biga bataha na bo yabasabye kugira ku ishuri igihe kuko bijya bigaragara ko mu cyumweru cya mbere haba hakiri abana batarajyayo.
Igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2024/2025 kizatangira ku wa 09 Nzeri 2024 kirangire ku wa 20 Ukuboza 2024.
Igihembwe cya kabiri cyo kizatangira ku wa 06 Mutarama 2025 kirangire ku wa 04 Mata 2025, mu gihe igihembwe cya gatatu cyo kizatangira ku wa 21 Mata 2025 kirangire ku wa 27 Kamena 2025.

Ku CYumweru ni bwo abanyeshuri baraye bageze basoje ingendo zerekeza ku ishuri
  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 9, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE