Papa Francis yageze i Timor Leste aho akomereje uruzinduko

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 9, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis, yageze muri Timor-Leste aho yakomerekje uruzinduko amaze iminsi  agirira mu bihugu byo muri Aziya y’Amajyepfo na Oseyaniya.

Vatican News yatangaje ko ku wa 2 Nzeri ari bwo Papa yatangiye uruzinduko rw’iminsi 12 ku mugabane wa Aziya na Oseyaniya, kuri uyu wa 09 akaba ari bwo yageze i Dili muri Timor-Leste mu cyiciro cya gatatu cy’urugendo akubutse i Papouasie-Nouvelle-Guinée akaba azasoreza muri Singapore.

Ni uzinduko yatangiriye muri Indoneziya, ahita akurikizaho i Papouasie-Nouvelle-Guinée, ndetse yagiranye ibiganiro na James Marade, Minisitiri w’Intebe wa Papouasie-Nouvelle-Guinée, kandi ni umwe mu bo babonanye inshuro nyinshi kuva yagera muri iki gihugu.

Uru ruzinduko rw’iminsi 12 rubaye urwa mbere akoze ruzamara igihe kirekire.

Timor-Leste ni igihugu gituwe n’abiganjemo abakirisitu ba Kiliziya Gatolika ndetse gifatwa nk’igikurikiza amategeko n’amahame bya Vatican.

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 9, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE