Tennis: Jannik Sinner yegukanye US Open ya 2024 

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 9, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Nomero ya mbere ku Isi muri Tennis, Jannik Sinner, yabaye Umutaliyani wa mbere wegukanye irushanwa rya Tennis ribera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika “US Open” nyuma yo gutsinda Taylor Fritz wari iwabo amaseti 3-0 (6-3, 6-4, 7-5).

Uyu mukino wabereye kuri Arthur Ashe Stadium mu Mujyi wa New York, ku Cyumweru tariki 8 Nzeri 2024.

Muri uyu wa mwaka wa 2024, US Open yabaye irushanwa rya kabiri rikomeye muri Tennis ku Isi (Grand Slam) Jannik yegukanye nyuma ya Australian Open yatwaye muri Mutarama atsinze Daniil Medvedev.

Uyu mugabo w’imyaka 23 yari amaze y’iminsi 19 ahanaguweho ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bitemewe muri siporo aho yapimwe inshuro ebyiri muri Werurwe, ipimo bikagaragaza ko yabifashe. 

Nyuma yo kwegukana iki gıkombe yavuze ko yishimiye kuba umukiniyi wa mbere wegukanye Grand Slam ebyiri ze za mbere mu mwaka umwe, nyuma ya Guillermo Vilas wabikoze mu 1977.

Yagize ati: “Iki gikombe gisobanuye byinshi kuri njye kuko ibihe biheruka mu rugendo rwanjye rwo gukina ntabwo byari byoroshye.” 

Mu bagore Umunya-Belarus Aryna Sabalenka yegukanye irushanwa rya Tennis ribera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika “US Open” nyuma yo gutsinda Jessica Pegula wari imbere y’abafana benshi b’iwabo amaseti 2-0 (7-5 7-5).

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 9, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE