Kenya: Inkongi y’umuriro yibasiye ishuri ry’abakobwa ikomeretsa bamwe

Inkongi y’umuriro yibasiye ishuri ry’abakobwa rya ‘Isiolo Girls High School’ rihereye muri Kenya rwagati yakomerekeje umubare w’abataramenyekana.
Iyo nkongi y’umuriro ibaye nyuma yiminsi ibiri gusa irindi ishuri ribanza rya Hillside Endarasha rikongotse rigahitana abahungu 21.
Umuvugizi w’Intara ya Isiola Hussein Salesa, yatangaje ko iyi nkongi yibasiye Isiolo Girls High School yatwitse inyubako zigera kuri eshatu ndetse hari n’abakomeretse ariko ntiyatangaje umubare.
Umuvugizi wa polisi Resila Onyango, yatangaje ko ikibazo cy’iyi nkongi y’umuriro cyavuzwe ahagana saa munani z’ijoro ndetse ko inzego z’umutekano zihutuye zihutiye gutanga ubutabazi.
Ati: “Abapolisi bo mu Ntara ya Isiolo n’Ingabo z’Igihugu bahise bihutira gutanga ubutabazi.”
Ikinyamakuru Star cyo muri Kenya cyatangaje ko iyi nkongi yo ku wa Gatandatu yateye ababyeyi ubwoba ndetse n’abarezi nubwo bihutiye gutabara.
Iri shuri riri nko mu bilometero 90 uvuye mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’ishuri rya Hillside Endarasha, aho ku wa kane hibasiwe n’umuriro ubwo abanyeshuri bari baryamye ugahitana 21, abandi 27 bagakomereka.
Ubushakashatsi bwakozwe na umwalimu muri kaminuza ya Nairobi, bwagaragaje ko mu mpamvu nyamukuru zitera inkongi harimo ba rutwitsi, ibikoresho by’amashanayarazi, ibikoresho bitwika nk’itabi nibindi.