Ibyo wakwitega ku Ishuri ryigisha Abavoka ritegerejwe mu Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 8, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Guhera mu ntangiriro z’umwaka utaha u Rwanda rwiteze kunguka ishuri rihugura Abunganizi mu by’Amategeko bazwi nk’Abavoka, hagamijwe kurushaho kwimakaza umwuga wo kunganira abantu mu mategeko no kurushaho kwimakaza ubutabera busesuye.

Ni kimwe mu byagarutsweho n’ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ubwo hatangazwaga Umwaka w’Ubucamanza wa 2024/2025 mu minsi ishize.

Iryo shuri ryitezweho kuzafasha cyane mu guhugura Abavoka bo mu Rwanda, bakarushaho kongera ubumenyi n’ubushobozi bukenewe mu ruhando mpuzamahanga mu nzego zose z’ubwunganizi no kubahiriza amategeko.

Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda Nkundabarashi Moise, yabwiye TNT ko iyo gahunda igamije kuvugurura imikorerere mu butabera.

Yagize ati: “Twaje gusanga ko uburyo bukoreshwa mu kunganira mu mategeko bukwiye kurushaho kunozwa. Ubwo twasuzumaga imico itangukanye mu bwunganizi bw’amategeko, twasanze ingaga nyinshi z’abavoka zifite amashuri y’Abunganizi mu mategeko. Intego nyamukuru y’ayo mashuri ni ugufasha abavoka mu gihe cy’imenyerezamwuga, bagahabwa amahugurwa yihariye.”

Yongeyeho ko uretse guhugura abarimo kwimenyereza umwuga, iryo shuri rizaba rinashobora gukomeza kongerera ubumenyi abari mu mwuga ndetse no kwimakaza ubushakashatsi burebana n’umwuga w’ubwunganizi mu by’amategeko.

Yakomeje agira ati: “Binyuze mu bushakashatsi, dushobora gusaba amavugurura no guharanira ko amategeko ahabwa agaciro kandi akaba adahindagurika. Nitubikora, iryo shuri rizafasha umwuga mu buryo buhamye kandi bushingiye ku makuru afatika.”

Nkundabarashi yanakomoje kuri gahunda yo gushyira abunganizi mu by’amategeko mu byiciro hashingiwe ku nzego z’ubumenyi bafitemo ubunararibonye, ari na byo bizafasha abavoka kugera ku terambere ryibanda ku hari imbaraga nyinshi kurusha ahandi.

Ati: “Umwavoka ntashobora kuba impuguke muri buri rwego. Nk’urugero, niba uzobereye mu mategeko y’ubwishingizi, dukwiye kukumenya nk’umwavoka mu bijyanye n’ubwishingizi. Niba wibanda ku mategeko ahana ibyaha, ibyo bikwiye kuba umwihariko wawe. Isuri rizafasha gushyira ku murongo izpo nzego ndetse rinakore ubushakashatsi hashingiye kuri buri mwihariko.”

Yongeyeho kandi ko ishuri rizagira uruhare rw’ingenzi, kugaragaza no gukemura ibibazo by’imanza zitaburanishijwe mu mucyo.

Ati: “Mu gihe inkiko zaca imanza nabi, tuzakora ubushakashatsi, tugaragaze ibyo bibazo ndetse twinjire mu biganiro n’urwego rw’ubutabera. Iri shuri rizadufasha gutanga ubutabera mu nyungu ruzange andi twunganire abakora umwuga ujyanye n’amategeko na rubanda.”

Biteganyijwe ko ishuri rizibanda ku kwimakaza gahunda yo gukemura amakimbirane binyuze mu buhuza (ADR), mu guharanira ko abahanga mu bikorwa by’ubuhuza na bo babona amahugurwa ahagije abafasha muri iyo gahunda ikomeje gutanga umusaruro uhambaye mu gutanga ubutabera bunoze.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 8, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE