Kugaburira neza inka byatumye iyakamwaga litiro 2 igera kuri litiro 20

Umuhinzi mworozi wo mu Karere ka Gicumbi, Mukarwego Alphonsine ahamya ko kugabura inka neza byatumye inka yari afite yakamwaga litiro 2 ku munsi isigaye ikamwa litiro 20 ku munsi.
Mukarwego Alphonsine wo mu Murenge wa Kaniga mu Kagari ka Mulindi, umuhinzi -mworozi ariko akavuga ko akora cyane ubworozi, atangazas ko uko umworozi yita ku nka ari nako imuha umukamo.
Yagize ati: “Mbere y’uko mpugurwa ku kugabura neza amatungo, nari mfite inka yakamwaga litiro 2 gusa kubera kuyifata nabi, nyuma ngura indi yakamwaga litiro 1. Nyuma yo guhabwa amahugurwa n’umushinga RDDP, inka yakamwaga 2 umukamo warazamutse ugera kuri litiro 10 mu gitondo na 10 nimugoroba, zose hamwe ziba 20.”
Yahishuye ko iyo inka uyitaho, ukayigaburira neza irekura amata.
Ati: “Iyo uyishyize imbere utwatsi tw’imvange, inka irakamwa, irayarekura. Iyo nari mfite yakamwaka litiro 1 mu gitondo, ubu nyikama litiro 9 mugitondo naho nimugoroba nkayikama litiro 8, ubwo ku munsi ni litiro 17 kuko nita ku migaburire yayo.”
Ubworozi bw’umwuga avuga ko yabwinjiyemo neza mu 2018, kuko mu 2017 yahuguwe n’umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo mu Rwanda (RDDP), maze akiyemeza no guhugura abanda borozi.
Ati: “Nyuma y’a,mahugurwa, ntashye muri Mutarama 2018 numvise nahinga ubwatsi numva ndabikunze kandi nabikoresha. Naganiriye n’umutware mubwira ko ibyo twahingaga twabigabanya tugahingamo ubwatsi kuko babimpuguye numva ndabikunze aremera. Twahinze ubwatsi burera, turagabura turanasagura turagurisha urubingi rwitwa kakamega umugabo arabyishimira kuko ibyo twari twahinze byapfuye, arambwira ati burya bya bintu birasobanutse.

Umworozi Mukarwego akomeza asobanura uburyo nk’umuntu wahawe ubumenyi yabugejeje ku bandi borozi, na bo bakitabira guhinga ubwatsi ku buryo amaze guhugura aborozi 150 bari mu matsinda 5 agizwe n’aborozi 30 rimwe rimwe.
Ati: “Nahinze urubingo rwitwa Cacamega, alfalfa nkahinga n’ubwoko bita bulakaliya na panikumu ngurisha ibitsinsi, umuntu agenda agatera iwe, […..] ubu tumaze gukorera mu Mirenge 4, naho havutseyo andi matsinda, ubu maze guhugura abantu 150.”
Yagize ati: “Ibyo nabonye mbikesha inka nahawe mu 2016 muri gahunda ya Girinka Munyarwanda yatumye, abana biga.
Ubwo bwatsi kandi na bwo bumpa amafaranga atuma nikenura ngahaha. Mbere nari mfite inzu isakaje shitingi maze kuyivamo nagiye mu nzu y’amabati 20, none ubu nubatse iy’amabati 70. Nabigezeho mbikesha iyo nka nahawe kuko nagiye nyivugurura.”
Umushinga RDDP uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi IFAD ukagirwamo uruhare na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).

