Ibiribwa bihagije ni umusingi w’ubukungu- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko bikwiye ko ibihugu bishyira imbaraga mu kubona ibiribwa bihagije kuko ari umusingi w’ubukungu.
Yabigarutseho ubwo yasozaga Inama nyafurika ya 2, ku guteza imbere ibiribwa (AFSForum), yaberaga i Kigali ikaba yarasojwe ku wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2024.
Umukuru w’Igihugu, hifashijwe ikoranabuhanga yageneye ubutumwa abayitabiriye, barimo abayobozi mu nzego zitandukanye, abashoramari, ba rwiyemezamirimo n’abandi, ababwira ko bakwiye gushyira imbaraga mu gushaka ibiribwa bihagije kuko ari umusingi w’ubukungu.
Yagize ati: “Umusaruro w’ibiribwa ni umusingi w’ubukungu bwacu, ndetse n’ubuzima.
Muri Afurika, abantu benshi bakora ubucuruzi bushingiye ku buhinzi. Muri iyi imyaka byagaragaye ko babonye inyungu zishobora gutuma duteza imbere uburyo bwo kubona ibiribwa bihagije kandi mu buryo butajegajega.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko kugira ngo Afurika yihaze mu biribwa bikwiye ko inzego bireba zishyigikira abahinzi kugira ngo ubuhinzi bwabo butange umusaruro kandi na bo bubateze imbere.
Yagize ati: “Umusururo mwinshi, bivuze ko ibiribwa bigurwa ku giciro gito ku babikeneye, ibintu bishobora guteza ugutakaza agaciro k’ifaranga n’ubukene.”
Yavuze ko inama ya AFS Forum y’uyu mwaka yafatiwemo ingamba zikomeye zo kuzamura ubukungu by’umwihariko mu rwego rw’ikoranabuhanga ndetse no mu kureshya abashoramari bikorera, bagashora imari mu rwego rw’ubuhinzi.
Perezida Kagame yumvikanishije ko u Rwanda rutewe ishema no kuba rwarakiriye inama nyafurika yiga ku guteza imbere ibiribwa, ashimira AGRA, Ihuriro nyafurika riteza imbere ubuhinzi, riyobowe na Hailemarian Desalegn, nka Perezida w’Inama y’Ubutegetsi, ndetse na Perezida waryo Dr Kalibata Agnes bayiteguye ikaba yaratumye Abanyafurika bagaragaza ijwi ryabo mu kugena ahazaza h’iterambere ryo kwihaza mu biribwa.
Umukuru w’Igihugu kandi yashimiye abafatanyabikorwa n’abandi bagira uruhare kugira ngo iyo nama ya AFS Forum ibe.
Yashimye kandi n’impuguke, abashakashatsi na ba rwiyemezamirimo bagize uruhare mu gushyigikira iyo nama yo guteza imbere ukwihaza mu biribwa.
Iyo nama yitabiriwe n’abasaga ibihumbi 5 000 baturutse mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi, aho bunguranaga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zifite aho zihuriye no guteza imbere ukwihaza mu biribwa ku mugabane w’Afurika.