Impamvu BNR yahinduye inoti ya 5000 n’iya 2000

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 6, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Iteka rya Perezida rishyiraho inoti ya Bibiri (2000) n’iya Bitanu (5000) ryasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 30 Kanama 2024, riteganya ko zikoreshwa hamwe n’inoti zisanzweho, iya 500 Frw, iya 1.000 Frw, iya 2.000 Frw n’iya 5.000 Frw kandi zifite agaciro mu Rwanda. Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) iherutse gutangaza ko yahinduye amafaranga by’umwihariko inoti ya 5,000 Frw n’iya 2000Frw zifite ibimenyetso bishya biziranga.

Mu kiganiro cya KT Radio cyatambutse uyu munsi ku wa Gatanu tariki 6 Nzeri, Abakozi ba Banki Nkuru y’u Rwanda basobanuye byinshi ku mpamvu inoti z’aya mafaranga zahinduwe.

Habumugisha Denis, Umuyobozi ushinzwe ikoreshwa ry’ifaranga no kwishyurana muri Banki Nkuru y’u Rwanda, avuga ko impamvu izi noti zahinduwe mu kujyanisha n’ikoranabuhanga rigezweho.

Ati: “Ubusanzwe muri tekinike z’amafaranga, iyo hashize imyaka umunani kuzamura, duhindura inoti z’amafaranga, hagahindurwa imiterere yazo, ibizigize birimo ibimenyetso by’umutekano wazo, ibirango n’ibindi. Ibi tubikora tureba niba koko ikoranabuhanga ririmo rigezweho”.

Habumugisha yakomeje avuga ko ibi byakozwe hagamijwe ibintu bitatu. Ati: “Twashakaga kongera ubudahangarwa bw’izi noti, kunoza urupapuro rw’inoti zikorwa ndetse n’ibirangantego by’ibanze”.

Inoti nshya ya 5000 Frw, ibirango by’ingenzi biyigize bigaragarira amaso umuntu akiyifata mu ntoki ni, ishusho y’inyubako Kigali Convention Centre, ishusho y’ingagi ihinduranya amabara, bitewe n’icyerekezo inoti ifatiwemo n’ibindi.

Ibiranga inoti nshya ya 2000 Frw ni igishushanyo kigaragara cy’imisozi y’Ikiyaga cya Kivu, ishusho y’agaseke ihinduranya amabara, bitewe n’icyerekezo inoti ifatiwemo n’ibindi.

Habumugisha akomeza avuga ko ibi birango byongewe ndetse bishyirwa muri izi noti mu rwego rwo kwerekana aho u Rwanda rugeze ndetse no guhangana n’abashaka kwigana izo noti.

Muhire Nicole umukozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), avuga ko kuba izi noti zaramaze gushyirwa hanze tariki 3 Nzeri 2024, bidasobanuye ko izisanzwe zataye acagiro.

Ati: “Izi noti kuba tuzishyize hanze ntabwo bivuze ko izisanzwe ziva ku isoko ahubwo turakomeza tuzihanahane mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi. Turamara impungenge rero abaturage batekereza ko izo bafite zataye agaciro”.

Nicole avuga ko iyi gahunda kuva yatangira gukoreshwa umubare w’inoti Banki Nkuru y’u Rwanda isohora ugenda ugabanuka cyane nubwo batarareba imibare nyayo kuva ubukangurambaga bwatangira.

Nicole Muhire ahamya ko u Rwanda ruhagaze neza mu bukungu kuko hari Komite ishinzwe Politike y’ifaranga ihora igenzura uburyo bwo guhanahana amafaranga.

Ishyirwaho ry’izi noti nshya y’amafaranga 5000 Frw n’iya 2000 Frw, ryabaye nyuma y’uko bisabwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, bigasuzumwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 23 Kanama 2024 ikanabyemeza.

Habumugisha Denis, Umuyobozi ushinzwe ikoreshwa ry’ifaranga no kwishyurana muri Banki Nkuru y’u Rwanda
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 6, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE