Kayonza: Bahangayikishijwe n’imvubu zaje gutura mu cyuzi bafukuriwe

Abaturage batuye mu Murenge wa Kabare, Akarere ka Kayonza, bavuze ko bahangayikishijwe n’imvubu ziba mu cyuzi (damu) cya Gitoma basanzwe bakoresha mu mibereho yabo ya buri munsi, bagasaba ko ubuyobozi bwabafasha kuzihakura cyangwa bakahazitira kuko ngo zibonera ntihagire icyo basarura ndetse bidasize impungenge kubuzima bwabo.
Abaturage bavuze ko imvubu ziba mu cyuzi bafukuriwe n’Akarere hagamijwe kujya gifasha abaturage mu bikorwa byo kuhira imyaka gusa.
Mu mwaka wa 2016 ni bwo muri icyo cyuzi hadutsemo imvubu, maze zitangira kujya ziza i Musozi konera abaturage. Abaturage bavuze ko icyuzi cya Gitoma cyabanjemo imvubu imwe ariko ngo zimaze kugera muri enye.
Aba baturage bavuze ko batahwemye kugaragariza ubuyobozi iki kibazo ariko ngo ntibigeze bafashwa.
Nturanyenabo ati: “Zirazamuka zikaza mu muhanda no mu ngo z’abaturage zikaduhungabanya ndetse bikaba ngombwa ko tuzihunga. Ntawugihinga ibigori, ibishyimbo n’ibindi kuko zirabyona kandi aho wabihinga byose zirahagera.”
Mukamutara Joana na we ati: “Iki kibazo twakivuze kuva mu 2016 kandi twifuza ko cyakemuka burundu kuko ntidutekanye kuko nk’abana bato twumva hari igihe tuzabura irengero ryabo kandi izi mvubu zabagiriye nabi. Icyifuzo cyacu ni uko bazidukuriramo cyangwa bakahazitira zikabaho amahoro natwe tukabaho mu yandi ntizongere kuza aho dutuye.”
Mbarushimana Mandela yagize ati: “Twacitse intege zo gukomeza kuvuga iki kibazo mu mugoroba w’umuryango kuko abayobozi b’Umurenge batubuza kubigarukaho, ibi bituma tubona ko ubuyobozi butwirengagiza kuko ngo tugomba kubana na zo. Twifuza ko bazikura muri iyi damu cyangwa bakahazitara ariko natwe tukabona umutekano.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi Jean Bosco, yemeza ko iki kibazo gihari ariko bagiye gufatanya n’inzego z’umutekano mugushaka igisubizo.
Ati: “Turabizi yuko zihari kandi hariya hari ibyuzi zigenda zigaragaramo ariko dufatanya n’inzego z’umutekano, RDB n’ubuyobozi bwa Pariki iyo tubona ari izishobora guteza ikibazo mu baturage kugira ngo icyo kibazo gikemuke. Tugiye gukomeza gukurikirana iki kibazo dukorane n’izo nzego dufatanya kandi igisubizo kigomba kuboneka”.
Uretse aka Karere ka Kayonza abaturage bagaragaza ko bugarijwe n’inyamaswa za kagombye kuba ziri muri Pariki y’Akagera, n’ikibazo cyanakunze kumvikana no mu tundi Turere twa Gatsibo na Nyagatare dukora kuri Pariki y’Akagera, aho nko muri Nyagatare badahwema kumvikana mu bitangazamakuru bagaragaza uburyo bugarijwe n’ikibazo cy’ibitera, ibisaba inzego za RDB na Pariki y’Akagera mu gushaka igisubizo.



