Nyagatare: Abarwayi ba Malaria bikubye Kabiri

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko Umurenge wa Karangazi, Musheri, Rwimiyaga, Matimba, Rwempasha na Nyagatare, yihariye 80% by’abarenga ibihumbi 49 barwaye Malaria mu mwaka ushize wa 2023/2024, aho bikubye kabiri ugereranyije n’umwaka wawubanjirije.
Byagarutsweho ejo ku wa Kane tariki 05 Nzeri, ubwo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare hatangizwagaku rwego rw’Igihugu igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera Malaria.
RBC igaragaza ko umwaka ushize mu Rwanda habonetse abarwayi ba Malaria basaga ibihumbi 600, bakaba bariyongereyeho hafi 50,000 ugereranije n’umwaka wawubanjirije.
Ubusesenguzi bwa RBC bwagaragaje ko kimwe mu byateye ubu bwiyongere ari uko hari ibyiciro bimwe na bimwe by’abantu bitagerwaho na serivisi zo kwirinda Malaria uko bikwiye bitewe n’imiterere y’akazi bakora.
Abaturage bavuga ko habayeho kudohoka ku ngamba zo kwirinda iyi ndwara.
Sabiti John Bosco yagize ati: “Njye ntekereza ko ari abantu batajya bateza umuti cyangwa batabishishikarira kugira ngo bateze umuti bigatuma Malariya yiyongera.”
Tumukunde Faith, Umujyanama w’Ubuzima mu Karere ka Nyagatare agira ati: “Twebwe nk’abajyanama b’ubuzima tugomba guhora dukangurira abantu bakaryama mu nzitiramubu, bakavana ibihuru impande z’inzu no gukina amadirishya kare.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Malaria muri RBC, Dr. Aimable Mbituyumuremyi, yavuze ko ibyiciro nk’ibi bigiye kwitabwaho ku buryo bwihariye.
Agira ati: “Ni ukubanza kumenya ibyo byiciro byose ahantu biherereye, hari imirenge tubonamo cyane cyane ikora ku mupaka harimo n’iyi Karangazi hanyuma tukamenya abo bantu aho bakorera kugira ngo tubasange tubafashe ari ukubona imiti yo kwisiga kuko uyu muti wateganyirijwe guterwa mu nzu ariko bamwe bakeneye imiti yo kwisiga.
Hari aho dusanga ibidendezi by’amazi, imirima y’imiceri, ibidamu aho naho dukeneye gushyiramo ingamba zituma ya magi y’imibu yororokeramo na yo abasha kugerwaho kugira ngo tube twashyiramo imiti ituma ya mibu itororoka.”
Biteganyijwe ko ibikorwa byo gutera umuti wica imibu itera Malaria, bizagera ku ngo hafi ibihumbi 160 zo mu Karere ka Nyagatare. Ni igikorwa ubusanzwe giterwa inkunga n’Umuryango w’Abanyamerika wita ku Iterambere Mpuzamahanga (USAID).
Ambasaderi wa Leta Zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, avuga ko iki gihugu kitazahwema gutera inkunga u Rwanda muri gahunda zigamije guhashya Malaria.
Yagize ati “Tuzakomeza gufatanya kurwanya indwara ya Malaria, ariko nanone mugomba kuba maso kuko bitewe n’ihindagurika ry’ibihe umubu ukwirakwiza Malaria ushobora gukomeza kororoka ku buryo igihe cyose ubwandu bwa Malaria bwakwiyongera.’’
Umurenge wa Karangazi watangirijwemo iki gikorwa ni wo wagaragayemo abarwayi benshi ba Malaria muri Nyagatare kuko mu mwaka ushize abayivuje ari 9667 barimo 231 bahawe ibitaro. Ukurikirwa n’Umurenge wa Musheri ufite abagera ku 3121.
Abaturage 21.472 ni bo bivuje Malaria mu Karere ka Nyagatare barimo bane bitabye Imana bazize iyi ndwara.
Kuva mu mwaka wa 2019 kugera mu 2022, indwara ya Malaria mu Rwanda yagabanyijwe ku kigero cya 85%, mu gihe kugabanya impfu ziterwa na yo byo byakozwe ku gipimo cya 82%.

