Gakenke: Bamaze imyaka 2 bishyuza ingurane z’ibyangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi

Abaturage bo mu Murenge wa Kivuruga Akarere ka Gakenke, bavuga ko bamaze imyaka isaga ibiri bishyuza amafaranga y’imitungo ya bo yangijwe ubwo hakorwaga umuyoboro w’amashanyarazi wa Bushoka-Gasiza.
Aba baturage bavuga ko ubwo hubakwaga uwo muyoboro w’amashanyarazi imintungo yabo yangijwe mu buryo bugaragara.
Mukakarisa Jacqueline yagize ati: “Hashize imyaka ibiri n’igice tubaruriwe imitungo yacu yangijwe n’ikorwa ry’uyu muyoboro w’amashanyarazi banyujije mu mirima yacu, bangiza avoka, amashyamba, imyaka yacu, dore imyaka ibaye ibiri n’igice ntakutwishyura, bamwe twumva ngo barishyuwe ariko twe twarahebye, twifuza ko bakwihutisha amadosiye yacu tukishyurwa.”
Nsabimana Eugene yagize ati: “Baraje batemagura insina n’ibiti byanjye by’avoka bambwira ko bazanyishyura, ibigori byanjye byari bitangiye guheka bagendaga babikandagira ubwo bikoreraga ibikoresho ndetse bacukuriyemo n’ipoto. Ibi bintu bayanteje igihombo ndetse n’ihungabana mu mutungo no ku mutima, tekereza kukwangiriza imyaka igiye kwera, ndifuza ko nubwo hashize imyaka ibiri ikibazo cyacu gisa n’icyirengagijwe ko banyishyura utwo dufaranga bambariye tugera kuri ku bihumbi 230.”
Mukakakarisa akomeza avuga ko kuba aba baturage batishyurwa ngo bibagiraho ingaruka mu iterambere kuko ngo hari n’abafata imyenda bizeye ko bazishyura ariko bagaheba nk’uko abivuga.
Yagize ati: “Rwose luba batatwishyura biduheza mu gihirahiro tukabeshya abaduha imyenda ngo nzakwishyura ejo, umwaka ukihirika nk’ubu urabona ko turi mu bihe by’abana bagombna kujya ku ishuri ubu nta bikoresho nta minerivali mbese ni ikibazo.”
Ati: “Twajyaga dukura amafaranga muri izo avoka, tugatema ibiti tukagurisha bakajya kwiga none ubu imyaka 2 isaga irihitritse kandi ku mwaka nk’ibiti byanjye bitatu by’avoka nakuragamo amafaranga agera ku bihumbi 80, ubwo ntarimo ibikoresho minerivale n’amafunguro ku ishuri? Nibatwishyure turebe ko twava muri ibi bibazo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga Mukeshimana Alice, avuga ko ikibazo cy’ingurane z’abaturage kizwi ndetse ko babiganiriyeho n’inzego bireba kikaba kimwe n’Akarere ka Gakenke ngo kiri mu nzira zo gukemuka ku buryo bitazarenga ukwezi kwa Nzeri 2024.
Yagize ati: “Ikibazo cy’ingurane z’abaturage banyurijwe umuyoboro w’amashanyarazi mu mitungo yabo kirahari kandi turakizi. Ariko nk’uko bigaragara ku Karere n’urutonde rurahari hari bamwe koko bishyuwe abandi barasabwa gutegereza kuko bamwe mu bujuje ibyangombwa batangiye kwishyurwa, Akarere kabirimo ku buryo bitazrenga ukwezi kea Nzeri, nkaba rero mbasaba gutegereza kuko birazwi ko ikibazo cyabo gisa n’icyatinzeho gato.”
Kugeza ubu abaturage bo mu Murenge wa Kivuruga bishyuza ingurane bagera kuri 73, bakaba bazishyurwa agera kuri miliyoni 15,5 z’amafaranga y’u Rwanda.