Ibihano ku bazajya bahagarara mu mirongo inyuranamo

Iteka rya Perezida rigenga imikoreshereze y’umuhanda risobanura ko mu masangano y’umuhanda cyangwa ahari ibimenyetso bimurika byo mu muhanda, igihe cyose ikinyabiziga kitagomba kuhahagarara.
CP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko abantu batubahiriza imirongo y’umuhondo inyuranamo izwi nka ‘Yello Box’ bazajya babihanirwa.
Ati: “Iriya mirongo icyo imaze, ni ukugaragariza abatwaye ikinyabiziga aho batagomba guhagarara. Ni nayo mpamvu niwitegereza nka hariya Rwandex harimo kamera zizafata umuntu uwo ari we wese uzaba ahagaze hariya. Igihe nikigera tuzabibamenyesha.
Ngira ngo nta banga ririmo igihe cyose mu masangano hagomba kuba nta kinyabiziga kihahagaze, wa wundi uri hano hakuno azatsimbura ari uko imodoka zo hakurya zigiye, nundi uje umukurikiye nabona ko hariya zuzuye, azahagarara.”
Polisi y’igihugu isobanura ko biri mu rwego rwo kugira ngo abatwara ibinyabiziga babashe kubahiriza icyo iteka riteganya cyane ko igihe cyose ahantu hari imirongo y’umuhondo inyuranamo nta kinyabiziga kihahagarara.
Iteka rya Perezida no 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, rivuga y’uko Umuyobozi wese ugeze mu masangano aho ibinyabiziga biyoborwa n’ibimenyetso by’umuriro agomba kuva muri iryo sangano adategereje ko kugenda mu cyerekezo aganamo byemerwa, ariko akabikora ku buryo atabera inkomyi ibindi binyabiziga bigana mu cyerekezo cyemerewe kugendwamo.