Ruhango: Bagowe na toni 50 z’umuceri bagemuriye uruganda zitarishyurwa

Toni 50 z’umuceri ni zo Abahinzi bibumbiye muri Koperative Twubake Ubumwe ikorera ubuhinzi bw’umuceri mu gishanga cya Kanyegenyege bavuga ko bagemuriye uruganda rwa Gafunzo mu kwezi kwa Mata bikarangira na n’ubu batarishyurwa.
Abo bahinzi bahinga muri icyo kibaya kiri hagati hagati y’i Kirenga ya Kinazi na Busoro yo mu Turere twa Ruhango na Nyanza bifuza ko ubuyobozi bubafasha uru ruganda rukabishyura kuko bugarijwe n’ubukene.
Nzabandora Clement, umwe muri aba bahinzi, avuga ko ubu kubera kutishyurwa n’uruganda rwa Gafunzo, byabateje ubukene ku buryo batazabona uko bajyana abana ku ishuri.
Ati: “Mu kwezi kwa Mata uyu mwaka ni bwo uruganda rwa Gafunzo rwatwaye umusaruro wacu ugera kuri toni 50, gusa twategereje kwishyurwa turaheba, ku buryo ubukene buratwushe ndetse ubu biratugoye kubona ibikoresho by’abanyeshuri bagiye gutangira ejobundi”.
Nzabandora akomeza avuga ko ubuyobozi bukwiye kubafasha uruganda rwa Gafunzo rukabishyura kugira ngo bave mu bukene barimo babashe no kubona imbuto yo kuzahinga ku muhindo.

Ati: “Ubuyobozi bukwiye kudufasha uruganda twahaye umusaruro rukatwishyura kugira ngo tubashe kuva mu bukene no kugura imbuto yo gutera mu muhindo ejo bundi. Ikindi kandi kwishyurwa kwacu byatuma tubona ubushobozi bwo kujyana abanyeshuri ku mashuri.
Munyakazi Mathieu na we uhinga mu gishanga cya Kanyegenyege avuga ko kuba batarishyurwa n’uruganda biri kubateza ibibazo byo kwishyura ubwisungane mu kwivuza nyamara kandi umwaka waratangiye mu kwezi kwa karindwi.
Aragira ati: “Ubu twagombaga kwishyura ubwisungane mu kwivuza mu kwezi kwa Karindwi, ariko kubera ko uruganda rwa Gafunzo rwatinze kutwishyura, harimo abataratanga ubwisungane mu kwivuza ku buryo baramutse barwaye byaba ari ikibazo. Jye ndifuza ko ubuyobozi budufasha tukishyurwa kugira ngo tubashe kuva mu bukene turimo”.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rusiribana JMV, avuga ko akurikije ibiganiro bagiranye n’uruganda rwa Gafunzo, mu cyumweru gitaha amafaranga azaba yatangiye kugera ku bahinzi.
Ati: “Kimwe n’andi makoperative yagemuye umusaruro akaba atarishyurwa, twagiranye ibiganiro n’uruganda rwa Gafunzo, na rwo rutubwira ko hari harabuze isoko gusa ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, isoko ryamaze kuboneka ku buryo mu cyumweru gitaha abahinzi bazatangira kwishyurwa.”
Abahinzi bibumbiye muri Koperative Twubake Ubumwe ikorera ubuhinzi bw’umuceri mu gishanga cya Kanyegenyege bagera kuri 700, aho umusaruro w’umuceri bavuga ko bamaze amezi atani bawugemuye ku ruganda rwa Gafunzo ariko bakaba batarishyurwa ungana na toni 50.
