Gucibwa intege byateye Angelina Jolie guhagarika umuziki ayoboka Sinema

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 5, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Umukinnyi w’amafilime uzwi cyane mu ruhando mpuzamahanga Angelina Jolie, yatangaje ko yahoranye impano yo kuririmba anatangaza impamvu yabihagaritse akayoboka filime.

Angelina avuga ko atari byiza guhora unenga uko umuntu akora ikintu akunze kuko bimuca intege ndetse bikaba byanatuma yitakariza icyizere.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Hollywood tarki 3 Nzeri 2024, aho yatangaje ko mbere y’uko akina filime yakundaga umuziki kandi akanaririmba ariko akaza kubihagarika bitewe no gucibwa intege.

Ati: “Nubwo nakundaga kuririmba ariko narabihagaritse kubera uwahoze ari umukunzi wanjye, nari mfite umukunzi wanjye utarakundaga uburyo naririmbaga, kugeza igihe nanjye naje kumva ko ntashoye kuririmba rwose. N’uko nagiye mu ishuri ryigisha ikinamico, ariko nabwo bikomeza kungiraho ingaruka kuko sinumvaga ko hari icyo nshoboye. “

Akomeza agira ati: “Gusa nasanze atari byiza ko ugendera ku bitekerezo by’abantu gusa, ahubwo nawe ugomba kwiyumva kandi ugakurikira icyo umitima wawe ukunda.”

Ngo uwahoze ari umukunzi wa Angelina Jolie yahooraga anenga akanagaya byimazeyo ijwi rye.

Jolie yamenyekanye cyane muri filime yitwa Cyborg 2, ari na yo yatangiriyeho gukina mu 1999 n’izindi nyinshi zakurikiyeho zirimo n’iyitwa Girl, Interrupted aho yakinaga yitwa Lisa Rowe.

Uyu mukinnyi wa filime kuri ubu afite imyaka 49, ariko avuga ko agomba guhashya kugaragaraho gusaza, ko ahubwo azakora buri kimwe ariko akaguma atoshye.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 5, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE