Polisi yatangaje itariki yo gutangira gukorera Perimi z’imidoka za “Otomatike”

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 4, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu Ishami ryayo rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga, yatangaje ko gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bya Otomatike (Automatic Transmission) bizatangira kuva ku wa 09 Nzeri 2024.

Iryo shami ryavuze ko ibyo bizamini bizakorerwa ku bibuga bya Busanza na Gahanga mu Karere ka Kicukiro, icya Nyarugenge n’icya Musanze, ndetse ryemeza ko abakeneye iyo serivisi bazatangira kwiyandikisha kuva ku wa 06 Nzeri 2024 ku cyiciro cyo ku rwego rwa B (AT) gusa.

Muri Mata uyu mwaka, Guverinoma y’u Rwanda yemeje iteka ririmo gahunda yo gutangira gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe imodoka za ‘automatique’.

Ni icyemezo cyafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye kuri tariki 25 Mata 2024, iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Polisi y’u Rwanda icyo gihe yatangaje ko “Abantu bazaba bahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “automatique” biri mu rwego batsindiye ni byo bazaba bemerewe gutwara. Abazatsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “manuel” bazaba bemerewe gutwara ibinyabiziga bya “automatique” na “manuel”.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 4, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE