Ishimwe ry’umubyeyi umaranye VIH/ SIDA imyaka 21 wakijijwe na Girinka

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Nzeri 4, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Mugiraneza [amazina yahinduwe] ni umubyeyi wanduye virusi itera SIDA mu mwaka wa 2003, akaba yishimira ko ubuzima bwe bwakomeje kurushaho kugenda neza kubera Leta y’u Rwanda yamworohereje kwiyitaho, ikamugabira ndetse ikamuha n’akazi.

Avuga ko virusi itera SIDA yayanduriye ku mugabo we bari barashakanye ariko we SIDA ikaza kumuhitana, ariko ahitamo kudaheranwa n’amateka ahubwo agaharanira kubaho neza arinda n’aband kwandura.

Nubwo kwiyakira usanga bitorohera umuntu wamenye ko yanduye SIDA, Mugiraneza we avuga ko SIDA nyuma yo kumenya ko yanduye byatumye afata ingamba nubwo mu bihe yanduriyemo byari binagoye bitewe n’imyumvire abantu bari bagifite kuri SIDA.

Uyu munsi abana yabyariye mu bwandu ni abasore kandi bo bavutse ari bazima, akaba yishimira ko uretse amahirwe y’akazi yabonye mu Irerero, n’abana be barakuze, bakaba bafatanya na we gukomeza ubuzima yumva atekanye.

Yakomeje agira ati: “Mfite abana babiri b’abasore bose nabyariye mu bwandu. Uwa mbere namubyaye muri 2004 undi mubyara muri 2006 kuko nanduye muri 2003, bivuze ko ubwandu mbumaranye imyaka 21. Rero mbasha gufatanya n’abo bana banjye tugakorera urugo kandi Leta yacu ntacyo itadukoreye.”

Ashimira Leta y’u Rwanda kuko yabaye mu ba mbere bahawe inka muri Gahunda ya Girinka yamukamiwe n’abana be ntibarware ubworo.

Ati: “Bampaye Girinka maranye imyaka myinshi ibasha ku mfasha kubona amata n’ifumbire nkoresha mu buhinzi bwanjye, ndetse n’abana banjye Leta yamfashije kubishyurira ubwishingizi mu kwivuza. Urebye tubayeho neza kubera Leta y’Ubumwe iyobowe na Perezida Paul Kagame kuko ngereranyije ku mwaka nshobora kwinjiza ibihumbi 410 by’u Rwanda, avuye ku mafaranga y’amata n’ayo nkura hano mu irerero.”

Mugiraneze ashimira Leta y’u Rwanda yita ku bafite virusi itera SIDA, ati:”Njye namenye ko nanduye Virusi itera SIDA mu 2003. Icyo gihe nahise niheba cyane mbura amahoro kuko nari ngiye kwipimisha inda, ariko nganirijwe na muganga ambwira ko ubuzima bwanjye butagiye guhagarara, ampa gahunda yo gufata imiti neza ndetse ansaba kwirinda guhangayika mu rwego rwo gukomeza kurinda abasirikare banjye. Inama ze narazikurikije none ubu urabona ko mpagaze neza.”

Avuga ko uyu munsi akomeje ubuzima bwe nta kibazo, ku buryo yumva amerewe neza, akora akazi nk’abandi kandi icyizere cyo kubaho ari cyose.

 Yagize ati: “Iyo nta rwaye njya mu kazi, ndabyuka  niba ari uguhinga nkajya guhinga, cyangwa nkaza hano mu Irerero nkigisha abana , nataha mu masaha y’umugoroba nkarya cya kinini cyanjye, ejo nkakomeza akazi ntakibazo”.

Kuri we ngo afite gahunda yo kubakira inzu abahungu be babiri ndetse akabagurira n’umurima buri wese akazabasha kwibeshaho mu hazaza habo.

Ati: “Njye mba numva Imana imfashije nakubakira abahungu banjye, nkaba nabasha no kubagurira undi murima ku ruhande ku buryo ejo hazaza habo bazaba bafite ikibatunga bivuye mu kazi nahawe na Leta, Girinka no mu buhinzi bwanjye.”

Mugiraneza  avuga ko icyizere cy’ubuzima kuri we kiri hejuru ugereranyije n’uko byari bimeze akimenya ko yanduye, ubu abafite virusi itera SIDA bakaba batagikorerwa ivangura muri sosiyete.

Uyu mubyeyi ni umwe mu basaga 210,000 bangana na 3% by’abaturage b’u Rwanda banduye Virusi Itera SIDA bakomeje kwitabwaho by’umwihariko, aho bishimira kuba Igihugu cyabo ari intangarugero mu ruhando mpuzamahanga mu birebana no guhanana n’icyorezo cya SIDA ndetse no kwita ku basanganywe ubwandu.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu myaka irenga 25 ishize, ubwandu bushya bwagabanyutse ku kigero cya 82% n’imfu ziterwa na SIDA zigabanyuka ku kigero cya 86%. Ibyo ngo byatumye icyizere cyo kubaho ku bafite virusi itera SIDA cyiyongeraho imyaka 25.6.

Imiti yorohera abafite virusi itera SIDA kuyibona kubera ubufatanye Leta y’u Rwanda ifitanye na Leta Zunze Ubumwe bw’Amerika binyuze muri gahunda ya Perezida w’icyo gihugu igamije guhangana na SIDA (PEPFAR).

Kubera uburyo Gahunda yo kurwanya SIDA yatanze umusaruro ufatika, bivugwa ko kwandura virusi itera SIDA bitakiri igihano cy’urupfu nk’uko byafatwaga mu myaka 25 ishize, kuko abantu nka Mugiraneza babaho, bagakora, bakabyara badakwirakwije ubwandu bushya.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Nzeri 4, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE