Imiterere y’Umujyi urengera ibidukikije (Green City Kigali) ugiye kubakwa i Kigali

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasobanuye ko inyigo yo kubaka umujyi urengera ibidukikije (Green City) yamaze kurangira.
Ni umujyi uzabakwa mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya, mu Tugali tubiri twa Agasharu n’aka Murama ukazubakwa ku buso bwa hegitari 600.
Umujyi wa Kigali usobonura ko gutegura imyubakire y’uwo mujyi utangiza ibidukikije byakozwe ubuyobozi bufatanyije n’abaturage ku buryo ibizawubakamo bizaba bibereye abaturage.
Ni bimwe mu byagarutsweho mu kiganiro, Umujyi wa Kigali wagiranye n’abanyamakuru kuwa Kabiri tariki ya 3 Nzeri 2024.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe imyubakire n’iganamigambi ry’imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali, Muhirwa Solange,asabanura ko igishushanyo cya Green City kigaragaza ko ari umujyi ubazaba worohereza abahuwutuye kubona ibyo bifuza byose.
Yavuze uwo mujyi uzakomereza no mu bindi bice by’umujyi wa Kigali.
Ati: “Aha hantu Kinyinya ni nkaho turimo gukora igerageza ry’umushinga, nitumara kuhakorera tuzimukira no mu bindi bice by’umujyi wa Kigali.”
Yunzemo ati: “Twifuje ko ibintu byose umuntu akeneye yajya abibona akoze urugendo rw’amaguru rutarengeje iminota 15.”
Muhirwa asobanura ko muri uwo mujyi utangiza ibidukikije hazashyirwamo amasoko, amashuri, aho abantu babona akazi ku buryo batazajya bajya kubishakira ahandi bateze imodoka zisohora ibyuka bihumanya ikirere.
Muri ako gace kabungabunga ibidukikije Umujyi wa Kigali uvuga ko abahatuye mu ngendo bazajya bakora bazajya bakoresha imodoka za rusange cyangwa se bagakoresha igare.
Muhirwa asobanurako hazubakwa imihanda ifite ubuhaname buto bwa 8% kugira bijye byorohera batwaye ayo magare.
Ati: “Muri Kigali, kugenda ku igare ntabwo turabigira ibyacu, nk’abo mu Karere ka Bugesera, kubera imiterere y’imihanda yabo ukuntu imeze.”

Umujyi wa Kigali usobanura ko inzu zizaba zubatswe muri Green City ziba zihangana n’imihindagurikire y’ikirere kandi zikubakishwa ibikoresho biboneka mu Rwanda bidasabye uwubaka kujya kubigura kure ateze indege na yo isohora ibyuka bihimanya ikirere.
Muhirwa Solange yavuze ko muri ako gace hagomba kubakwa inzu zihendutse ku bantu bazahatura n’abafite amikoro make bakahaguma.
Yavuze ko nibura umwubatsi ushaka kubaka umudugu w’ikitegererezo aho, 40% zawo zigomba kuba zihendukiye abahatuye (inzu ihendutse iterengeje miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda).
Ni ahantu kandi hazashyirwa ibyanya by’imyidagaduro ku buryo abahatuye bazajya bagumaho biri.
Igishushanyo mbonera cya Green City kizaba gifite 35% by’imihanda yo kugendamo igare cyangwa abanyamaguru.55% by’ubuso bw’uwo mujyi hazaba hagenewe aho kuruhukira no ko kuganirira.
Hazaba hari hegitari 70 z’ahagenewe ibibuga bya siporo n’indi mikino.
Hazaba hari site 30 zagenewe ibikorwa by’uburezi n’amahugurwa.
50% bya Green City hazaba hagenewe ibikorwa bitanga akazi n’ibindi bigaragara mu gishushanyo mbonera.
Umujyi wa Kigali ushishikariza abikorera kujya gusaba ibisabwa ngo batangire kubaka muri uwo mujyi ubungabunga ibidukikije.
Ku rundi ruhande ariko, abadashoboye kwiyubakira bijyanye n’igishushanyo mbonera bazajya bahagurisha hubakwe n’abafite ubushobozi.


