Perezida Kagame yitabiriye Inama y’Ihuriro ya Afurika n’u Bushinwa

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 3, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Nzeri 2024, yageze mu Mujyi wa Beijing mu Bushinwa aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa (Forum on China-Africa Cooperation FOCAC), izatangira ku wa Gatatu tariki 4-6 Nzeri 2024.

Inama izaha urubuga rwo kungurana ibitekerezo no kurebera hamwe umubano hagati y’u Bushinwa n’ibihugu bya Afurika mu rwego rwo guteza imbere umubano ushingiye kuri Dipolomasi.

Perezida Kagame yatumiwe mu birori byo gutangiza ku mugaragaro Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa, kandi akazatanga ikiganiro.

Umukuru w’igihugu aherekejwe n’intumwa z’u Rwanda, aragira umwanya wo kuganira na Perezida wa Repubulika ya rubanda y’u Bushinwa, Xi Jinping n’inzego zitandukanye muri iki gihugu.

Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa y’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gufatanya guteza imbere ivugurura no kubaka umuryango wo mu rwego rwo hejuru w’u Bushinwa na Afurika ufite ejo hazaza.”

Ubufatanye bw’u Rwanda n’Ubushinwa bunashingira ku Nama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa hamwe na komite ihuriweho n’ubukungu, tekinike n’ubucuruzi (JETTCO).

Ubushinwa bukomeje kuba mu baterankunga ba mbere mu ishoramari mu Rwanda. Kuva mu 2019, RDB yanditse ishoramari ry’Abashinwa rifite agaciro ka miliyari 1.1 y’amadolari y’Amerika.

Igice kinini cy’ishoramari ryanditswe kiri mu nganda, mu bwubatsi no mu mutungo utimukanwa ndetse no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

U Bushinwa bukomeje gutera inkunga yo kwagura ibitaro bya Masaka aho bizongererwa ubushobozi bityo bikakira abarwayi 837 mu bitaro ndetse n’ibitaro bya Kaminuza bya Kigali nabyo bizongererwa ubushobozi.

Kuva mu 2000, Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa imaze kuba inshuro Eshatu yakira Abakuru b’ibihugu. Yabereye i Beijing mu 2006, 2015 ibera Johannesburg, hanyuma 2018 ibera mu Mujyi wa Beijing.

Mu muhango wo gutangiza iyi nama, biteganyijwe ko hatangazwa gahunda y’ibizakorwa 2025-2027 kandi ikanemerezwa muri iyi nama.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 3, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE