U Rwanda n’Ubwami bwa Yorodaniya byemeje ubufatanye bw’inzego z’umutekano

Inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iz’Ubwami bwa Yorodaniya (Jordanie) ziyemeje kwimakaza ubufatanye mu bijyanye n’umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko hagati y’ibihugu byombi.
Ni muri urwo rwego, ku wa Mbere tariki ya 2 Nzeri, ibihugu byombi bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, mu ruzinduko rw’kmknsi intumwa z’u Rwanda zagiriye muri icyo gihugu.
Izo ntumwa z’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu Dr. Vincent Biruta n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye.
Minisitiri Dr. Biruta na mugenzi we wa Jordanie Mazin Abudullah Al Farrayeh, bakurikiranye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye.
Ni amasezerano yashyizweho umukono na IGP Namuhoranye na Maj. Gen. Abeidallah A. Maaytah, Umuyobozi ushinzwe umutekano rusange muri Jordanie.
Uyu muhango witabiriwe kandi na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Yirodaniya Masamu Urujeni Bakuramutsa.
Amasezerano yashyizweho umukono akubiyemo ubufatanye mu kubaka ubushobozi mu bijyanye n’amahugurwa, guhanahana amakuru n’ubunararibonye, n’ubufatanye mu zindi ngeri z’ibikorwa by’umutekano nko kurwanya iterabwoba, icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye.
Ubushuti bw’u Rwanda n’Ubwami bwa Hashemite bwa Yorodaniya (Jordanie) bukomeje kwiyongera kuva mu mwaka wa 2017 ubwo Ambasaderi wa mbere yashyikirizaga Umwami Abdullah II bin Al-Hussein impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo Gihugu.

Imigenderanire n’ibiganiro bihoraho byabyaye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye, ndetse hari n’andi menshi ari mu nzira zo gushyirwaho umukono.
Muri Gashyantare 2023, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya Politiki, mu burezi bw’amashuri makuru na kaminuza, no gukuraho viza ku batunze Pasiporo za dipolomasi n’izindi zidasanzwe.
