Gatsibo: Umuhanda Munini- Kabeza- Marembo –Kayonza wakuye abaturage mu bwigunge

Abaturage bo mu Murenge wa Rwimbogo Akarere ka Gatsibo bavuga ko bungukiye byinshi ku muhanda bakorewe ubahuza n’Akarere ka Kayonza, birimbo koroshya ingendo no kugeza umusaruro wabo ku masoko.
Kuri ubu abO baturage bo mu Kagali ka Munini barishimira ko bakorewe umuhanda waje bawukeneye cyane kuko nta muhanda wacaga muri ibyo bice.
Bavuga ko bagorwaga no kubona inzira zibahuza n’abaturanyi babo cyane ko aho batuye ari igice cyahoze ari Pariki y’Igihugu cy’Akagera ariko hakaza gutuzwa na Leta y’u Rwanda.
Kuba nta muhanda bagiraga rero bavuga ko byari ikibazo gikomeye ku bikorwa byabo bya buri munsi kuko bakoreshaga inzira z’abanyamaguru, aho ibinyabiziga bishobora kunyura nabwo bikaba kwirwanaho nabwo mu gihe cy’izuba gusa kuko mu mvura bitakundaga.
Karuranga John agira ati: “Ubusanzwe aha twahatuye nyuma y’umwaka wa 1994.Twahageze ari ishyamba nta buzima buhagije Buhari, bigaterwa nuko nta gikorwa remezo na kimwe twagiraga yaba amazi, umuhanda, amavuriro, amashanyarazi yo ntawari kuyatekereza. Uyu munsi kuba twarakorewe uyu muhanda byadukuye mu bwigunge kuko nta muntu washaka gusura umuvandimwe utuye aha ngo yiganyire kuko ubu n’imodoka zitwara abagenzi zirahagera.”
Akomeza agira ati: “Mbere ntibyakundaga, natwe gutekereza kuva inaha dusura abavandimwe twabikoraga mu mpeshyi kuko mu gihe cy’imvura kubona amayira ntibyari byoroshye, kubera ko twari dukikijwe n’amazi kandi inzira zikaba mbi cyane. Ubwo nabwo byari ukugenda n’amaguru hafi ibilometero 10 kugira ngo tugere ku muhanda i Rwagitima. Kuri ubu, ubuzima bworoshye kuko urabyuka ugategera imodoka imbere y’iwawe.”
Ikindi aba baturage bagarukaho ni uko uyu muhanda wabaye igisubizo ku musaruro wabo aho bawugeza ku masoko mu buryo bworoshye bityo ntibahendwe uko byari bisanzwe.
Bavakure Idephonse umuhinzi ukora n’ibikorwa by’ubucuruzi muri santeri ya Kabeza yagize ati: “Aka gace twarezaga ariko tugahendwa kuko gukura umusaruro hano ukawujyana mu isoko rya Rwikiniro na Rwagitima ku mutwe ntabwo byari koroha. Byatumaga duhendwa bakaduha make abatuguriye nabo bakazategereza kugurisha mu gihe cy’izuba igihe hari imodoka yiyemeje kurira ibihuru ikaza kubapakirira.”
Yakomeje agira ati: “Kuri ubu noneho twanatunganyirijwe igishanga aho duhinga umuceri ku buryo ibyo tweza byabaye byinshi ubu uyu muhanda ukaba waratubereye igisubizo aho abatugurira baza igihe icyo ari cyo cyose, ukeneye kugurisha akagurisha kandi ku giciro cyiza kuko abaguzi na bo bahagera ku bwinshi.”
Ubusanzwe ako gace kari karakozwemo umuhanda uva kuri kaburimbo i Rwagitima ukerekeza ku Munini, gusa kuva kuri uyu muhanda werekeza i Marembo ukinjira mu Karere ka Kayonza hasigara hadakoze aho Leta yaje kuhashyira umuhanda ureshya n’ibilometero bine wahise uhuzwa n’undi wakozwe ku ruhande rwa Kayonza werekeza ahitwa i Ryamanyoni na Murundi.

Muhayimana says:
Ukuboza 24, 2024 at 12:26 amBadufashebaduhekaburimbo