Kayonza: Amadini afasha abaturage kuva mu biyobyabwenge

Kurwanya ibiyobyabwenge bisaba ubufatanye hagati y’Ubuyobozi bwa Leta, amadini ndetse n’amatorero kugira ngo abantu babashe kugira ubuzima bwiza no guharanira kwiteza imbere.
Bamwe mu batuye mu isanteri ya Gasarabwayi mu Murenge wa Mwili mu Karere ka Kayonza bavuga ko biyemeje kureka ibikorwa byo kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’izindi ngeso mbi bari kuzabikuramo, bakaba bahisemo kubireka kandi ko bagiye kwigisha n’abandi bakabireka.
Iratuzi Adeline yagize ati: “Ukoresha ibiyobyabwenge wese ndetse n’ubicuruza aba akora ibyaha kandi ni byiza kubireka kuko bishobora gutuma umuntu ajya mu ngeso mbi. Nka njye ndi umukobwa, ndamutse mbikoresheje nshobora kuba nagendera mu kigare kibi, ngasanga ngiye mu busambanyi.”
Tuyizere Alphonse we yagize ati: “Ndishimira ko hari bagenzi banjye bateye intambwe bareka ibiyobyabwenge kandi ni inzira nziza yo kubaka umuryango n’Igihugu muri rusange kandi bifite umumaro kuko abakoreshaga ibiyobyabwenge bakabireka, bibafasha gukoresha neza amafaranga ndetse bakaba abantu bazima batekereza imishinga yagutse.”
Umuyobozi w’Itorero rya Harvest Christian Church Paruwasi ya Gasarabwayi, Pasiteri Niyitegeka Emmanuel yavuze ko hakorwa ubukangurambaga hatangwa inyigisho zikangurira abantu kwihana bakava mu byaha, harimo no kureka gukoresha ibiyobyabwenge.
Yakomeje asobanura ko mu giterane ngarukamwaka cyatangiye mu 2021 gihuza amatorero afitanye imikoranire na Compassion International Rwanda kiba hagamijwe kurwanya ibiyobyabwenge mu muryango nyarwanda kandi ko bitanga umusaruro kuko abarenga 30, kuri iyi nshuro biyemeje kureka ibiyobyabwenge babikesha igiterane.
Yagize ati: “Mbere y’igiterane aho tugenda tubwiriza abantu inzu ku nzu kandi hari abantu benshi bahindutse bitewe no kubabwiriza ijambo ry’Imana bakareka ibiyobyabwenge n’ingeso mbi. Mu giterane tubona abantu benshi bihana kandi bigaragara ko abantu bafite inyota yo gukizwa bakava mu biyobyabwenge bagakorera Imana, twizera ko imbuto tubibye zizakomeza kwera imbuto nziza.”
Bamwe mu rubyiruko bitabiriye igiterane cy’ivugabutumwa bemeza ko hari inyungu babona n’ubumenyi bungukiramo kuko bibutswa kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’ingaruka zabyo.
Intumwa y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwili, Dusabe Agnes akaba ari Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Kagari ka Nyamugari; yashimye uruhare rw’itorero Harvest Christian Church Paruwasi ya Gasarabwayi n’abafatanyabikorwa kandi ko igiterane cyatumye abaturage bareka ibiyobyabwenge ndetse bikaba bifasha urubyiruko ruri mu biruhuko kumenya ibibi by’ibiyobyabwenge.
Yagize ati: “Aha hantu hahuriye abantu benshi bari mu ngeri zitandukanye ariko mu bigaragara urubyiruko bari benshi kandi intego ni uko abaturage bashishikarizwa gutanga amakuru y’ahantu hari ibiyobyabwenge, abandi bakareka kubikoresha kugira ngo dukomeze twubake igihugu twifuza kandi tugere no ku iterambere.”
Igiterane cy’ivugabutumwa cyateguwe n’Itorero Harvest Christian Church Paruwasi ya Gasarabwayi ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga Compassion International Rwanda kuva ku itariki ya 29 Kanama kugeza 30 Kanama 2024, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse no mu muryango nyarwanda.”
Kuva igiterane cy’ivugabutumwa gitangiye mu 2021 harabarurwa abaturage baretse ibiyobyabwenge bakira agakiza 188 muri Gasarabwayi.




Xxc says:
Kanama 31, 2024 at 7:08 pmMuzajye,mutumaho RIB nayo itange ibiganiro